Uko wahagera

Abanyamahanga Bari Bashimutiwe muri Benin Babohojwe


Ikarata ya Benin
Ikarata ya Benin

Abafaransa babiri bari bashimuswe hamwe n’umunyakoreya y’epfokazi, babohojwe mu ijoro ry’ejo kuwa kane n’ingabo zidasanzwe z’Ubafaransa.

Ni mu mukwabu wabereye mu majyaruguru ya Burukina Faso. Bazurira indege ibajyana mu Bufaransa ejo kuwa gatandatu nk’uko byavuzwe na perezidance y’Ubufaransa.

Bazagera ku kibuga cya gisilikare cya Villacoublay, kiri hafi y’umurwa mukuru Paris, bakirwe na perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron. Umufasha wa perezida yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.

Abasilikare b’abafaransa babiri baguye mu bikorwa bikomeye bya gisilikare, aho umunyamerika wari wagizwe ingwate yabohojwemo cyakora nta bindi bisobanuro byahise bitangwa ku bijyanye n’umwirondoro wabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG