Uko wahagera

Abanyalibiyakazi Barifuza Imyanya mu Buyobozi bw'Igihugu


Inteko ishinga amategeko ya Libiya
Inteko ishinga amategeko ya Libiya

Abanyalibiyakazi barashaka ko ibintu bikomeza guhinduka, nyuma y’ishyirwaho ry’umugore wa mbere ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Ni Najla el-Mangoush uzarahira mu cyumweru gitaha muri guverinema nshya y’ubumwe bw’igihugu. Ni ijwi ridasanzwe ry’umugore washyizwe mu mwanya w'ubutegetsi ejo kuwa kane. Abanyalibiyakazi benshi babyakiriye neza.

Mangoush, umunyamategeko wagize uruhare mu kanama k’inzibacyuho kayoboye Libiya igihe gito nyuma y’imyivumbagatanyo yo mu 2011, azakorana n’abandi bagore bane b’abaminisitiri, muri guverimana barimo Halima Abdulrahman, minisitiri w’ubutabera.

Afia Mohammed w’imyaka 34 ukora imigati i Tripoli ati: "Iyi ndakeka ari intsinzi ku bagore twese muri Libiya. Nizeye ko ari intambwe ya mbere izakomeza" Yongeraho ko bizatera ubutwari abandi bagore bakarushaho kwinjira muri politiki.

Abagore bari muri 15 kw’ijana gusa by’imyanya muri guverinema y’agateganyo ya Libiya, ariko umubare wabo uziyongera ubwo abungirije abaminisitiri bazaba bamaze gushyirwaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG