Uko wahagera

Abanyafurikakazi Babiri Bahawe Igihembo Nobel cy'Amahoro


Igihembo Nobel cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2011 cyahawe abagore batatu: perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, umuvugizi uharanira amahoro wo muri Liberia Leymah Gbowee n’undi mugore uharanira uburenganzira bw’abagore muri Yemen Tawakkul Karman.

Igihembo Nobel cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2011 cyahawe abagore batatu: perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf, umuvugizi uharanira amahoro wo muri Liberia Leymah Gbowee n’undi mugore uharanira uburenganzira bw’abagore muri Yemen Tawakkul Karman.

Komite y’igihembo Nobel yo muri Norvege ejo kuwa gatanu ni bwo yatangaje ayo mazina, ivuga ko abo bagore batatu bazagabana icyo gihembo kubera urugamba ruzira urugomo barwanye baharanira umutekano n’uburenganzira bw’abagore. ABahawe icyo gihembo bazagabana miliyoni n’igice y’amadolari. Madame Ellen Johnson Sirleaf, ufite imyaka 72 y’amavuko, ni we prezida wa mbere w’umugore watowe muri Liberia mu mwaka wa 2005. Ahawe icyo gihembo yiyamamariza manda ya kabiri y’amatora ateganijwe kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Undi wahawe icyo gihembo Leyman Gbowee nawe wo muri Liberia yafashije kurengiza intambara yo muri Liberia, afasha abagore b’abakristu n’abayisilamu kwigarambiriza hamwe basaba ko intambara yarangira. Yavuze ko icyo gihembo Nobel ari icy’abagore b’abanyafrika. Umunyamakuru w’umugore wo muri Yemen Tawakkul Karman w’imyaka 32, yashimagijwe kubera kubera kuyobora abagore mu guharanira uburenganzira bwabo, demokarasi n’amahoro muri Yemen.

Umwaka ushize igihembo Nobel cy’amahoro cyahawe umushinwa Liu Xiaobo, afunze kuko guverinoma yamukatiye igifungo cy’imyaka 11. Mu mwaka wa 2009, icyo gihembo cyahawe perezida w’Amerika Barack Obama, uwahoze ari visi-perezida Al Gore muri 2007, naho uwahoze ari perezida w’Amerika Jimmy Carter akibona mu mwaka wa 2002.

Mu bandi banyafurika bagihawe: Hari Wangari Maathai wo muri Kenya muri 2004 kubera kwita ku bidukikije, demokrasi n’amahoro, Kofi Annan wahoza ari umunyamabanga mukuru wa ONU afatanije na ONU muri 2001, Nelson Mandela na Frederik Willem de Klerk bo muri Afurika y’Epfo kubera uruhare bagize mu guca politiki y’abagashakabuhake.

Mu mwaka wa 1984, Arkepeskopi wa Cape Town Desmund Mpilo Tutu ni we wahawe icyo gihembo, naho mu mwaka wa 1960 cyahawe undi munyafrika y’Epfo Albert John Lutuli kubera kuyobora abanyafrika b’abirabura miliyoni icumi mu guharanira uburenganzira bwabo badakoresheje urugomo.

XS
SM
MD
LG