Abanya-Maroc bajya gushaka imibereho myiza mu Bulayi barenga ijana baraye boga ijoro ryose bucya bageze mu kirwa cya Espagne cyitwa Ceuta mu mazi y'inyanja ya Méditerranée.
Ceuta ni umujyi n'ikirwa gifite kilometerokare 18. Ituwe n'abantu bagera ku 80,000. Iri nko muri kilometero umunani uvuye ku mupaka wa Maroc. Aba banya-Maroc bahangaye uru rugendo, banyuze muri humye polisi z'ibihugu byombi. Barimo imiryango ibiri ifite abana bakiri bato, nk'uko umuvugizi w'umujyi wa Ceuta yabitangarije ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Yasobanuye ko polisi irimo ibabarura kandi ifata n'imyirondoro yabo. Naho guverinoma ya Espagne n'iya Maroc batangiye ibiganiro byo kureba amaherezo y'aba bantu. Haracyari kare kumenya niba bari bwirukanwe.
Croix-Rouge, imaze kumenya ko bahageze mu gitondo, yihutiye kubagoboka, ibashyira uburingiti, ibiribwa n'amazi. Mu kwazi kwa kane gushize, nabwo abanya-Maroc hafi 150, barimo abana 40, bambutse ziriya kilometero umunani boga, bagera i Ceuta. Espagne yabashubije abari bakuru mu myaka y'amavuko muri Maroc mu minsi ibiri yakurikiyeho.
Espagne ntijya iha ubuhungiro abanya-Maroc bakuze. Yemera gusa gufata abakiri abana iyo bayigezemo ari bonyine batari kumwe n'ababyeyi babo, guverinoma ikaba ari yo ibitaho.
Facebook Forum