Uko wahagera

Abantu Icyenda Bahitanywe na Bombe y’Umwiyahuzi muri Chad


Abasivili icyenda bishwe mu burengerazuba bw’igihugu cya Chad. Bahitanywe na bombe yatezwe n’umugore w’umwiyahuzi. Yayiturikirije mu karere, kagiye kibasirwa n’umutwe w’abajihadiste, Boko Haram. Byatangajwe n’igisilikare hamwe n’ubuyobozi muri ako karere uyu munsi kuwa mbere.

Chadi ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’urugomo rw’abajihadiste rwambutse ruturutse muri Nijeriya, aho bamaze imyaka mirongo bagaba ibitero by’inyeshyamba.

Icyo gitero cyabaye mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru mu mudugudu wa Kaiga Kindjiria.

Amakuru aturuka mu gisilikare avuga ko uwo mugore, ejo yiturikirijeho bombe i Kaiga Kindjiria, yica abantu icyenda, abagore babiri n’abagabo barindwi.

Uwo mubare wemejwe n’umuvugizi w’igisilikare, Coloneli Azem Bermandoa.

Yavuze ko ntagushidikanya ko ari icya Boko Haram.

Kaiga-Kindjiria, ni umudugudu utuwe n’abantu babarirwa mu 7,000. Uherereye mu karere kari hafi y’ikiyaga cya Chad. Ni akarere abarwanyi bihishamo bagaba ibitero muri Kameruni, Chadi, muri Nijeriya no muri Nijeri.

Icyo gitero kibaye mu gihe minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa, Florence Parly, yasuye umurwa mukuru wa Chadi N’Djamena, aho yabonanye na mugenzi we wa Chadi kuri uyu wa mbere mu gitondo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG