Uko wahagera

Abantu Barindwi Barishwe muri Kongo


Ikarata y'ahaherereye Beni

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abantu barindwi barishwe muri iyi minsi itatu ishize mu ntara za Kivu zombi.

Batatu bishwe n’inyeshyamba z’Abaganda z’umutwe wa ADF muri teritwari ya Beni, muri Kivu ya ruguru, nk’uko Major Mak Hazukay, umuvugizi w’ingabo z’igihugu muri Kivu ya ruguru, yabitangarije ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa.

Abandi bane bishwe mu mirwano hagati y’amoko y’aba-Bembe, aba-Nyindu, n’aba-Bafuliru, ku ruhande rumwe, barwanye n’abanya-Mulenge ku rundi ruhande, mu bitwa bya Minembwe muri Kivu y’Epfo. Abandi bantu bane babikomerekeyemo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG