Uko wahagera

Tanzaniya: Abantu 4 Bishwe Barashwe Hafi y’Ambasade y’Ubufransa


Bamwe mu ba polisi ba Tanzaniya i Dar es Salaam
Bamwe mu ba polisi ba Tanzaniya i Dar es Salaam

Abantu bane barimo abapolisi batatu n’umusivili warashe abo bapolisi bishwe barashwe mu rufaya rw’amasasu hafi y’ambasade y’Ubufransa muri Tanzaniya. Amakuru dukesha ikinyamakuru The Citizen cyandikirwa muri Tanzaniya avuga ko uko kurasana hagati y’abashinzwe umutekano n’umugabo wari witwaje imbunda ebyiri byabereye ku muhanda witiriwe Ali Hassan Mwinyi mu mujyi wa Dar es Salaam.

Polisi muri icyo gihugu, nayo imaze kwemeza ayo makuru yongeraho ko abandi bantu batandatu bakomeretse. Avugana n’itangazamakuru, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri polisi ya Tanzaniya Liberatus Sabas yemeje aya makuru.

Ubwo bushyamirane bwatangiye ubwo uyu musivili yasanganga abapolisi aho bari bugamye izuba ahita arasamo babiri ako kanya. Uyu muyobozi yanahakanye amakuru amaze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko iki cyari igitero cy’iterabwoba. Yavuze ko polisi ikomeje iperereza kugirango imenye umwirondoro n’impamvu yatumye uwo musivili agaba ibitero ku bagize inzego z’umutekano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG