Nk'uko umuvugizi w'ingabo zirwanira mu mazi za Tuniziya, Mohamed Ben Zekri, yabitangaje, ubwo bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 50. Avuga ko bwari burengeje cyane umubare w'abantu bwagombaga gutwara.
Bwari bunashaje kandi mu nyanja harimo n'umuyaga mwinshi, n'umuhengeri ukomeye. Bwarohamye bugeze nko muri kilometero icyenda uvuye mu mujyi w'icyambu cya Sfax.
Aba bamukira bakomoka muri Afrika yo hepfo y'ubutayu bwa Sahara. Bashakaga kujya ku kirwa cya Lampedusa mu Butaliyani. Abasilikali bo mu mazi ba Tuniziya n'abatobyi bababonye babashije kurohora batanu gusa. Baracyashakisha abandi bose bazimiye mu mazi.
Muri uyu mwaka, Tuniziya na Libiya babaye icyambu cy'abantu ibihumbi n'ibihumbi bagerageza kujya gushaka imibereho myiza mu Bulayi bakoresheje inzira za magendu.
Abenshi baturuka muri ibi bihugu bibiri ubwabyo, no mu bindi bitandukanye, ahanini, nka Cote d'Ivoire, Alijeriya, Pakistani na Misiri.
Facebook Forum