Uko wahagera

Abantu 19 Bahitanywe n’Impanuka y’Imodoka muri Myanmar


Iyo bisi yagongaye n’indi modoka mu misozi hafi y’umupaka wa Myanmar na Tailande. Yahitanye abantu 19, ikomeretsa abarenga 30 uyu munsi kuwa gatanu.

Amashusho yatanganjwe n’ibinyamakuru byo mu karere, yerekana bisi yabirindutse, nyuma yo guta umuhanda ikiroha mu mukokwe, ahantu hakunze kubera impanuka zo ku muhanda.

Aung Myint, umuyobozi wungirije Itsinda ry’ubutabazi Social Rescue Group muri Myanmar, ryabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko bisi idahagarara mu nzira, yari ivuye Yangon uyu munsi kuwa gatanu mu gitondo, ubwo yacikaga fire, ikagongana n’imodoka yari iturutse imbere.

Myint yavuze ko 18 bahasize ubuzima abandi 33 bagakomereka. Muri abo bitabye Imana harimo 8 bari muri iyo modoka yindi.

Umuganga ku bitaro Myawady yemeje ko umugore wari muri abo bakomeretse nyuma yaje kwitaba Imana, bigatuma abapfuye baba 19.

Myawady ni umujyi wo muri leta ya Karen, imwe ifite inzira y’ubutaka yambuka umupaka hagati ya Mynmar na Thailand, aho abantu amagana bambukira buri munsi bava cyangwa bajya muri ibyo bihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG