Uko wahagera

Abanduye Virusi ya Corona muri Turukiya Barenze Ibihumbi 50


Bamwe mu baganga bo muri Turukiya
Bamwe mu baganga bo muri Turukiya

Turukiya yiteguye kwongera gukaza ingamba zo guhangana na COVID-19 nyuma y’uko ubwandu bwongeye kwiyongera. Imibare y’abandura virusi ya corona yarazamutse irenga ibihumbi 50 kandi Perezida Tayyip Erdogan, ashobora gushyiraho itegeko ryo gukaza inzitizi muri iki cyumweru, mbere y’uko ibihe bya bamukerarugendo basura igihugu bigera. Byavuzwe n’umutegetsi mukuru muri guverinema.

Turukiya iza ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abantu bashya banduye virusi ya corona kw’isi. Muri iki cyumweru gishize bageze hafi ku bihumbi 56 muri Turukiya. Umubare wikubye incuro eshanu ugereranyije no mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, ubwo Erdogan yoroshyaga ingamba zo kurwanya COVID-19 mucyo yise igihe cyo “kugerageza gusubiza ibintu mu buryo”.

Ubuyobozi i Ankara, bwamaganira ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubwandu bushya ku baturage badohotse mu kwubahiriza amabwiriza, kandi kw’italiki ya 29 y’ukwezi gushize kwa gatatu, bwatangaje guma mu rugo yo muri wikendi, kandi resitora zikazafungwa mu kwezi kw’igisibo cy’abayisilamu, Ramazani kuzatangira ejo kuwa kabiri.

Cyakora abategetsi babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko agahe gato abantu babayeho ibintu bisa n’ibyasubiye mu buryo, katagenze neza kandi ko ingamba zinashobora kuzongera kurushaho gukazwa nyuma y’inama y’abaminisitiri iteganyijwe ejo kuwa kabiri.

Umutegetsi yavuze ko mu ngamba zizafatwa hashobora kuzaba harimo kugabanya ingendo hagati y’imigi, abaganga bavuga ko ari ikintu gikomeye gikwirakwiza ubwandu. Hashobora kuzaba harimo kubuza abantu gutembera bafite munsi y’imyaka 20 y’amavuko n’abarengeje 65, no gufunga amazu akorerwamo siporo n’ayo kwidagaduriramo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG