Uko wahagera

Abandura COVID19 Bakomeje Kwiyongera muri Aziya y’Amajyepfo


Mu bihugu by’akarere k’Aziya y’amajyepfo, umubare w’abandura COVID 19 urimo kwiyongera kandi ingamba zo kurwanya icyo cyorezo zirarushaho gufatwa no gukazwa.

Mu kirwa cya Polynesie Francaise hazwi abantu barenga 30 banduye. Amasaha y’umukwabu mw’ijoro azubahirizwa kugeza kw’italiki ya 15 y’ukwezi gutaha kwa kane.

Ikirwa cya Guam ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu mpera z’icyumweru, Perezida w’Amerika Donald Trump yategetse ko ihabwa inkunga y’ibihe bidasanzwe.

Nouvelle Zelande yatangaje umuntu wayo wa mbere wazize COVID-19 mu bantu barenga 500 bimaze kumenyekana ko banduye.

Mu kirwa cya Tonga, hatangiye icyumweru cyo kuguma mu rugo mu rwego rwo guhashya COVID-19.

Ibikorwa by’Ikirwa cya Samoa byo gukumira virusi, byatewe inkunga na Banki y’Isi yose yatanze miliyoni 5 z’amadolari yo kuyifasha.

Mu kirwa cya Papua Nouvelle Guinee, uburyo bwifashishijwe mu kurwanya icyorezo cy’Imbasa mu mwaka ushize, bwongeye kwitabazwa mu guhangana na COVID-19.

Australiya nayo yategetse abaturage bayo bagaruka mu gihugu kujya mu kato iminsi 14. Guverinema ibishyurira ibyumba bacumbitsemo mw’ihoteli.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG