Uko wahagera

Abamugaye Muri Nijeriya Bugarijwe n'Ibibazo bya COVID-19


Icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubuzima butoroha kuri buri wese, ariko by’umwihariko abafite ubumuga, bumva barushaho gutereranwa kurusha na mbere. Abamugaye mu murwa mukuru wa Nijeriya baragerageza kubaho uko babishoboye, ariko baracyakeneye inkunga.

Umunyanijeriyakazi Salamatu Abubakar ugendana ubumuga, afite abana bane akaba atwite undi.

Bitewe no kutabona nta n’uburyo bwo kwinjiza amafaranga mu rugo, Abubakar avuga ko ubuzima bumugoye kandi ko limwe na limwe agomba gusabiriza ngo babashe kuramuka. Yumvikanisha ko icyorezo cya virusi ya corona cyatumye ibintu birushaho gukomera.

Miliyoni zigera kuri 27 z’abanyanijeriya babana n’ubumuga kandi bagize kimwe cya gatatu cy’abaturage bakennye kurusha abandi mu gihugu nk’uko imiryango itanga infashyanyo yibanda ku bamugaye ibitangaza.

Abubakar aba mu kigo cy’abagendana ubumuga cya Abuja, gicumbikiye abagera muri 600. Abenshi muri bo babeshejweho n’inkunga y’iyo miryango n’ubwo iyo nfashanyo kugirango ihagere ari hamana, kuva icyorezo gitangiye mu mwaka ushize nk’uko umunyamabanga muri icyo kigo, Mohammed Dantani abivuga.

Yumvikanisha ko mbere wabonaga umuntu aje gufasha ikigo, buri minsi ibiri cyangwa itatu, ariko ubu bifata ibyumweru bitatu cyangwa bine mbere y’uko hagira inkunga ihagera.

Kugirango babashe guhangana n’ibihe n’iki cyorezo aho batuye, bamwe mu bagore, bifashisha gahunda zo kubika muri koperative, buri wese atanga amafaranga buri cyumweru. Bavuga ko kuva mu kwezi kwa munani icyorezo cyadutse, byabafashije cyane nko mu bikorwa byo kwivuza.

Nijeriya yemeje umushinga w’itegeko rijyana n’ubumuga mu 2019 kandi yashyizeho komisiyo y’igihugu ireba ubumuga mu kwezi kwa munani kugirango yite ku bibazo abamugaye bahura nabyo.

Musa Muazu umwe mu bagize iyo komisiyo, avuga ko itsinda rya guverinema rigomba gutanga igisubizo mu bijyanye na virusi ya corona, ritigeze ritekereza ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva n’abafite ubundi bumuga. Araharanira inyungu z’abo bantu kugirango babashe kubona ubufasha bakeneye cyane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG