Uko wahagera

Abakuru b'Ibihugu Bigize OTAN mu nama i Buruseri mu Bubirigi


Prezida wa Reta Zunze Ubumwe z'Amerika Joe Biden kumwe n'umunyamabanga wa OTAN, Jens Stoltenberg

Abakuru b'ibihugu bya OTAN, umuryango wa gisilikali w'ibihugu bituriye amajyaruguru y'inyanja y'Atlantika, bateraniye i Buruseli mu Bubiligi. Bariga ku mugambi mushya bazagenderaho mu myaka iri imbere.

Umugambi OTAN irimo ikoresha muri iki gihe wemejwe mu 2010. Nyuma y'imyaka irenga icumi umaze, ibibazo byari byugarije umuryango icyo gihe ubu byarahindutse.

Nk'uko umunyamabanga mukuru wa OTAN, Jens Stoltenberg, yabisobanuye, "Ubushinwa ntaho bugaragaramo na hato. Umubano n'Uburusiya ntukiri kimwe no mu 2010. Ugeze ahantu habi bwa mbere nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yoze. Umugambi ushaje wemejwe ibitero bikorerwa ku ikoranabuhanga (cyberattaques mu Gifaransa) bitarabaho. Ikibazo cy'imihindukire y'ibihe cyari kitarakara cyane nk'ubu."

Umugambi mushya uteganya guhangana n'izi ngorane zose. By'umwihariko, Jens Stoltenberg na perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, bashimangira ko Uburusiya n'Ubushinwa ari bo bibazo bya mbere bihangayikishije OTAN.

Muri iyi nama ya mbere agiyemo ari umukuru w'igihugu, perezida Biden ategerejweho guhumuriza bagenzi be bandi 29 bari kumwe muri OTAN. Uwo yasimbuye, Donald Trump, yari yarabahungabanyije, buri gihe ababwira ko ari Leta zunze ubumwe z'Amerika yonyine yikoreye umutwaro wose, akabaza impamvu byaba ngombwa gukurikiza ingingo ya gatanu y'amasezerano ashyiraho OTAN, ivuga ko "iyo umunyamuryango umwe atewe bose baba batewe." Bisobanuye ko bose bagomba kujya hamwe kurwanirira utewe.

Perezida Biden yatangaje ku mugaragaro, ati: "Twumvikane neza. OTAN ifitiye runini inyungu zacu."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG