Uko wahagera

Abakozi 8 ku Bwato bw’Ubugereki Bafashwe Bugwate muri Kameruni


Abagabo bafite intwaro bateye ubwato bw’Ubugereki butwara petero bwari buri ku cyambu cya Kameruni, batwara abakozi umunani. Barimo kapiteni w’ubwo bwato w’umugereki, na Nyirubwato.

Abagereki batanu, abanyafilipine babiri n’umunya-ukraine ni bamwe mu bantu 28 bakora kuri ubwo bwato bwitwa Happy Lady, bari baburimo ku cyambu cya Limbe, hafi y’umurwa mukuru w’ubukungu Douala. Ibi byavuzwe mw’itangazo rya minisiteri ishinzwe ibicuruzwa binyura mu nyanja.

Itangazo rya Polise yo ku cyambu, ivuga ko umwe mu bagabo bari muri ubwo bwato w’Umugereki, arimo kuvugirwa mu bitaro byo mu karere aho muri Kameruni, ibikomere ku kuguru.

Icyo gitero cyabaye mu masaa tanu n’igice kw’isaha y’i Douala mw’ijoro ry’ejo kuwa mbere. Byavuzwe na minisiteri ishinzwe ibicuruzwa binyura mu nyanja w’Ubugereki mw’itangazo yashyize ahagaragara. Minisitiri Yannis Plakiotakis, yavuze ko minisiteri irimo gukurikirira hafi ibyabaye. Yongeyeho ko nta guhererekanya amasasu kwabaye, kubera ko abari mu bwato nta mbunda bari bafite.

Abategetsi ba Kameruni ntibari bahamya iby’icyo gitero. Ni ku ncuro ya gatatu mu kwezi kumwe biba, aho bibiri muri byo byibasiye amato y’Ubugereki.

Abayobya amato, bahungabanyije ibikorwa byayo mu ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bicukura peteroli, harimo Nijeriya, Angola.

Banakomye mu nkokora ibicuruzwa binyura mu nyanja kuri uwo mugabane, bituma hatakara za miliyari z’amadolari.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG