Uko wahagera

Abahunga muri Centafurika Bakomeje Kwiyongera


Ifoto y'impunzi zo muri Centrafurika zahungiye muri Kameruni mu 2014

Umubare w’impunzi zihungira mu bihugu bituranye na Centrafurika wikubye kabari mu cyumweru kimwe gusa, uva ku 30,000 ugera ku 60,000 uyu munsi kuwa gatanu. Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, rirasaba ko urugomo rwakurikiye amatora muri Centrafurika ruhita ruhagarara. Urwo rugomo rwatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi bagerageza gukiza ubuzima bwabo berekeza mu bihugu baturanye.

Itora rya perezida n’iry’abagize inteko ishinga amategeko muri Repuburika ya Centrafurika ryabaye kw’italiki ya 27 y’ukwezi gushize kwa 12, ryari rigamije guteza imbere inzira y’amahoro no kwunga imitwe itandukanye iri mu ntambara mu gihugu. Nyamara byabaye ukundi.

Umuvugizi wa HCR, Boris Chshirkov avuga ko ibintu byarushijeho kuba nabi mu gihe imirwano hagati y’imitwe ifite intwaro yafashe intera, umutekano ukarushaho guhungabana mu gihugu.

Uwo muvugizi avuga ko abenshi mu bahunze, abarenga 50,000 bagiye muri Repuburika ya demokarasi ya Congo, bambutse uruzi Ubangui. Avuga ko 58,000 bataye ibyabo imbere muri Centrafurika, kandi ko hafi 9,000 bashatse ubuhungiro muri Kameruni, Cadi na Repuburika ya Congo.

Umuvugizi wa HCR avuga ko ejobundi kuwa gatatu, ari wo munsi umwe rukumbi wahunzeho abantu benshi. Ibihumbi 13 bageze muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo. Ahamya ko ibyo bihuza n’amakuru yavugwaga ko urugomo rwakajije umurego muri Centrafurika bigatuma abantu bava mu byabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG