Uko wahagera

Abahouthi Barashe Misile ku Isosiyeti Aramco ya Arabiya Sawudite


Abarwanyi b'Abahouthi muri Yemeni
Abarwanyi b'Abahouthi muri Yemeni

Ingabo z’abahouthi muri Yemeni zarashe misile yikubita ahari isosiyeti ya lisansi yitwa Aramco ya Arabiya Sawudite, mu mujyi wa Jeddah wa Arabiya Sawudite ku nyanja itukura. Umuvugizi w’ingabo z’abahouthi yabivuze uyu munsi kuwa mbere.   

Arabiya Sawudite ntacyo yahise ivuga ku byo icyo gisilikare cyigambye. Umuvugizi w’abahouthi, Yahya Sarea, yavuze ko amasosiyeti y’abanyamahanga hamwe n’abaturage ba Arabiya Sawudite bakwiye kwitonda mu gihe “operasiyo zizakomeza”. Yavuze ko icyo gisasu cyarashwe gisubiza ibikorwa by’urugaga ruyobowe na Arabiya Sawudite muri Yemeni.

Isosiyeti ya Leta, Aramco ntiyahise igira icyo ibivugaho ubwo yari ibisabwe. Ibigo by’iyo sosiyeti itunganya peteroli n’ibiyikomokaho ikanagemura mu mahanga, ibyinshi biri mu ntara y’uburasirazuba bw’Arabiya Sawudite mu bilometero birenga 1 000 uvuye i Jeddah.

Yemen yugarijwe n’ubushyamirane kuva urugaga ruyobowe na Arabiya Saudite rutangiye mu kwezi gatatu mu 2015, kugira uruhare mu gusubizaho guverinoma ya Yemeni yari yakuwe ku butegetsi mu murwa mukuru Sanaa n’ingabo z’Abahouthi ziri ku ruhande rwa Irani mu 2014. Abahouthi bavuga ko barwanya ubuyobozi bwamunzwe na ruswa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG