Uko wahagera

Abahitanywe n'Igitero c'Abatalibani muri Afuganistani Bageze ku 126


Imwe mu nyubakwa ya gisirikare yatewe
Imwe mu nyubakwa ya gisirikare yatewe

Muri Afghanistani, leta yatanze imibare mishya y’abantu bahitanywe n’igitero cy’Abatalibani cy’ejo ku kigo cy’igisilikali hafi y’umurwa mukuru Kabul.

Amakuru ya leta y’uyu munsi avuga ko abapfuye ari 36. Abakomeretse ni 58. Amasaha make nyuma y’igitero, abategetsi batandukanye bavugaga ko abantu cyahitanye bari 126.

Hagati aho, intumwa z’Abatalibani na Leta zunze ubumwe z’Amerika bari mu biganiro by’iminsi ibili i Doha muri Qatar.

Umuvugizi w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, na bamwe mu badipolomate b’Abanyamerika batangarije Ijwi ry’Amerika ko icyo bavuganaho ari itahuka ry’ingabo z’amahanga ziri muri Afghanistani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG