Uko wahagera

Abahinga ba OMS Bashitse mu Bushinwa Kurondera Inkomoko ya Corona


Nyuma y'amezi y'ibiganiro n'amakuru ashinja Ubushinwa gukumira itsinda ry'abagize iperereza ry'igenga, abashakashatsi b'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, (OMS), bageze mu mujyi wa Wuhan, mu Bushinwa aho bajyanywe no gushakisha inkomoko y'ikiza cya virusi ya Corona kimaze guhitana abantu bagera kuri miliyoni ebyiri ku isi.

Itangazamakuru ryo mu Bushinwa kuri uyu wa kane ryavuze ko iryo tsinda rigizwe n'abashakashatsi bakomoka muri za kaminuza zikomeye ku isi, harimo abahanga mu by'ubumenyi bw'inyamaswa n'ubushingiye ku biba ku isi, impamvu zinyuranye zibitera n'imibare igendanye na byo.

Iryo tsinda ry'abantu 15 rizamara ukwezi mu Bushinwa. Ubuyobozi bw' Ubushinwa bwategetse ko abo bahanga bagomba kumara ibyumweru bibiri bya mbere mu kato. Izo mpuguke ziragenzwa no kumenya amavu n'amavuko ya virusi ya Corona, uko yageze mu bantu n'uburyo ibiza nka yo byajya byirindwa mu bihe biri imbere.

Uwo murimo ntabwo woroshye; hashize umwaka urenga Covid 19 igaragaye bwa mbere mu isoko ryo mu mujyi wa Wuhan rigurisha inyama z'inyamaswa zo mu gasozi. Umurimo w'abo bahanga kandi uzaba ukubiyemo ibirebana na diplomasi na politike. Nubwo Ubushinwa bwasezeranije kutazagira aho buheza izo mupuguke, ubutegetsi bw'icyo gihugu bakunze gusa n'ubwihagararaho busa n'ubushaka kwikuraho ibibazo byatewe n'icyo kiza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG