Uko wahagera

Abagore muri Kameruni Barambiwe no Kutagira Uruhara muri Politike


Bamwe mu bapfasoni bo muri Kameruni
Bamwe mu bapfasoni bo muri Kameruni

Abanyakamerunikazi bizihije umunsi mpuzamahanga w'umugore bahamagarira politiki idaheza. Muri Kameruni, abagore ibihumbi bari mu muhango wo kwizihiziza umunsi w’umugore kw’isi kandi bamaganye kuba badafite ububasha muri politiki y’igihugu. Imihango yabereye no mu yindi mijyi n’imidugudu.

Abagore bifatanyije n’imiryango iharanira uburenganzira bagaragaje ko imyanya hafi ya yose ikomeye muri Kameruni irimo abagabo kandi ko hari abaminisitiri 11 gusa b’abagore muri 63 bagize guverinema kandi ko nta mugore n’umwe uyobora intara cyangwa akarere.

Abanyakamerunikazi amagana mu murwa mukuru Yaounde, uyu munsi kuwa mbere, baririmbaga bavuga ko mu mpande zose z’isi abagore baharanira ubwisanzure. Bavuze ko umugore atagomba gusigazwa inyuma ku ngufu, ahubwo ko agomba kuba iruhande rw’umugabo mu buringanire nyabwo.

Mumah Bih Yvonne wo mu muryango w’abagore baharanira amahoro muri Kameruni, yavuze ko imyigaragambyo yabo, ari bumwe mu buryo bwo kwizihiza umunsi w’umugore. Avuga ko abanyakarunikazi benshi barusha abagabo ubushobozi n’ubuhanga mu kazi, ariko ko bakiri bake mu buyobozi.

Ati: “Kuba dufite abaminisitiri 63 tukagira 11 gusa b’abagore! Ibi ntibivuze ko abo bagore batize mu mashuri amwe n’abagabo atanga impamya bumenyi zimwe. Ariko iyo bigeze mu gutanga imirimo, bisaba ubushake bwa politiki kubera ko ari umuyobozi wa leta ubashyira mu myanya. Ati iteka rya Perezida ryasinywe rishyiraho gusa abagize komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu n’ukwishyira ukizana. Muri 15 bayigize, dufitemo abagore batatu gusa”.

Yanagaragaje ko nta guverineri n’umwe w’umugore mw’icumi bashyizweho na Perezida Paul Biya kandi ko nta mugore watorewe kuyobora intara n’imwe mw’icumi zigize igihugu.

Kuva igihugu kibonye ubwigenge mu 1960 ipeti ryo hejuru umugore yagezeho mu gisirikare ni irya Coloneli. Abagore bagize 52 kw’ijana bya miliyoni 25 z’abaturage ba Kameruni, ariko imyanya yose yo hejuru muri guverinema ifitwe n’abagabo.

Umwigisha mu bijyanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore, muri kaminuza y’i Yaounde, Rigobert Ahanda, avuga ko hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo ihezwa rikorerwa abagore rizabashe kurangira

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG