Umunsi w’abaforomo uhimbazwa mu isi yose buri mwaka ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa gatanu, itariki Florence Nightingale yavutseho. Ni we ufatwa nk’uwabimbuye umurimo w’Ubuforomo. Florence Nightingale yavukiye mu mujyi wa Florence mu Butaliyani ku italiki ya 12 z’ukwa gatanu 1820.
Kuva akiri muto, yumvaga azaba umuforomokazi, ariko cyane cyane kubera ko yari umukobwa kandi akaba ataravukaga mu muryango ukize ntibyamworoheye. Ni yo mpamvu yagiye kwigira ubuforomo afite imyaka 31.
Muri 1853, Nightingale yari akuriye itsinda ry’abaforomokazi bakoraga mu bitaro bya gisirikare byari ahitwa Scutari mu gihugu cya Turkiya , mu ntambara yo kwigarurira intara ya Crimee. Yababajwe n’ukuntu abarwayi bari bafashwe mu bitaro, maze atangira gukusanya amakuru ku basirikare yavuraga.
Kenshi na kenshi yakoraga na nyuma y’amasaha, rimwe na rimwe akajya gusura abarwayi be yitwaje itara rimumurikira mu ijoro, ku buryo yaje guhabwa akazina k’agahimbano: “ Umugore Ugendana Itara”.
Yatumye hahinduka byinshi mu buryo abarwayi bafatwaga kwa muganga, kandi agira uruhare rukomeye mu kugabanya umubare w’abasirikare baguye muri iyo ntambara ya Crimee, yabaye hagati ya 1853-1856. Mu mwaka wa 1974, ni bwo hashyizweho Umunsi mpuzamhanga w’abaforomokazi.
Inkuru yateguwe na Venuste Nshimiyimana
Facebook Forum