Intambara imaze ibyumweru bibiri mu ntara ya Tigre yahitanye abantu amagana. Abandi babarirwa mu bihumbi 30 bahungiye muri Sudani. Byatumye hibazwa niba minisitiri w’intebe Abiy Ahmed, wahawe igihembo cy’amahoro Nobel mu mwaka ushize, ashobora kunga igihugu cye cyacitsemo ibice, mbere y’amatora ataha.
Abakozi amagana b’imiryango itanga infashayo, bavuye i Tigre, baburira ko ubushyamirane bushobora gusandara mu karere, aho abantu ibihumbi amagana bahoraga barambirije ku nfashanyo y’ibiribwa na mbere y’imirwano.
Antony Blinken umaze igihe muri dipolomasi akaba n’inkoramutima ya Biden, yanditse ku rubuga rwa Twitter avuga ko ibibazo byugarije ikiremwa muntu muri Etiyopiya biteye impungenge cyane, kandi ko bishobora guhugabanya umutekano w’akarere kose.
Igihugu cya kabiri mu bifite abaturage benshi muri Afurika, Etiyopiya ituwe n’abantu miliyoni 115. Igizwe n’intara 10 ziyobowe n’amoko atandukanye. Intambara ikaba yararose hagati ya guverinema y’igihugu cyose n’umutwe umwe ufite ingabo nyinshi cyane kurusha utundi turere.
Intara y’amajyaruguru ya Tigre, iyobowe n’ishyaka TPLF ryayoboye Etiyopiya imyaka mirongo ubwo ryari rifite ingabo zikaze zari iz’urugaga rw’amoko menshi kugeza minisitiri w’intebe Abiy Ahmed afashe ubutegetsi mu myaka ibiri ishize.
Etiyopiya ni kimwe mu ncuti zikomeye z’Amerika gifite abasilikare mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’epfo no muri Somaliya. Igisilikare na serivise z’ubutasi bya Etiyopiya bibarwa mu bishoboye akazi cyane muri Afurika.
Facebook Forum