Abafaransakazi byibura 12 bari barinjiye mu mutwe wa Leta ya kiyisilamu muri Siriya batangiye kwiyicisha inzara mu cyumweru gishize, bamagana icyemezo cy’abategetsi b’Ubufaransa banze kubagarura mu gihugu.
Bose hamwe uko ari 80 n’abana babo 200 babayeho nabi mu nkambi cyangwa muri za gereza zitazwi muri Siriya. Baramagana icyo bita “gufungirwa ubusa bitagira iherezo kandi bidafite intego”. Barasaba kugezwa imbere y’ubutabera mu Bufaransa ku byaha by’urugomo baregwa.
Marie Dose ubunganira mu mategeko, asobanura ko abo bafaransakazi babayeho nabi mu nkambi ya Alhol na Roj mu majyaruguru ya Siriya. Akavuga ko ibibazo byabo bisa n’ibitagira iherezo mu gihe umucamanza w’Ubufaransa yatanze impapuro zo kubata muri yombi ku rwego mpuzamahanga kandi ubutabera bw’Ubufaransa bushaka kubakurikirana.
Kubera izo mpamvu, abo bafaransakazi ntibashobora kuburanira muri Siriya cyangwa muri Kurdistani ya Ruguru. Cyakora abayobozi mu Bufaransa banze kugarura abo bagore mu gihugu. Igitutu kiriyongera ku Bufaransa ngo iki gihugu ubwacyo cyite ku kibazo cy’abo bagore.
Intumwa idasanzwe ya ONU mu bijyanye no kubungabunga uburenganzira bwa muntu yasobanuye ko imibereho muri izo nkambi zo muri Siriya idakwiye ikiremwa muntu. Marie Dose wunganira abo bagore, avuga ko Perezida Emmanuel Macron wenyine ari we ushobora gufata icyemezo cyo kubagarura mu gihugu hamwe n’abana babo, ariko akavuga ko yanze kubikora ngo kuko bishobora guteza ibibazo, mu bijyanye na politiki, mbere y’itora rya perezida riteganyijwe mu Bufaransa mu mwaka utaha wa 2022.
Facebook Forum