Itorero ry’Abadventisti b’umunsi wa kalindwi bararega leta y'Uburundi ko ibahutaza. Mu itangazo Pastoro Ted Wilson, perezida wa itorero ry’abadventisti ku isi, yashyize ku rubuga rwa Internet rw’icyicaro cyayo gikuru mu mujyi wa Silver Spring, hafi ya Washington D.C., muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Arandika, ati: “Muri aya mezi atandatu ashize, guverinoma y’Uburundi yakajije umurego mu bikorwa byo kwibasira itorero, ifunga, ikubita kandi igatera ubwoba abayoboke n’abayobozi baryo.” Kuri we, leta y’Uburundi ibangamiye uburenganzira bw’imyemerere no kwihitiramo idini.
Nk’uko byanditse mu itangazo, ku italiki ya 10 y’uku kwezi kwa gatanu, umuyobozi w’itorero ry’Abadventisti b’umunsi wa kalindwi mu Burundi, Pastoro Lamec Barishinga, n’umwe mu bamwungirihe, Pastoro Lambert Ntiguma, batawe muri yombi. Mu ntangiriro z’uku kwezi, abayoboke b’itorero 21 nabo barafashwe i Bujumbura barafungwa.
Pastoro Wilson yemeza ko yagerageje kwitabaza umukuru w’igihugu cy’Uburundi ku kibazo cy’abayobozi n’abayoboke b’itorero bafunze ariko ko yabuze igisubizo.
Itorero ry’Abadventisti b’umunsi wa kalindwi rifite abayoboke bagera ku bihumbi 150 mu Burundi.
Facebook Forum