Uko wahagera

Abacanshuro b'Abanyamahanga Baba Bagiye Kuva muri Libiya


Najla al-Mangoush, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Libiya
Najla al-Mangoush, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Libiya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Libiya, abona hari ibirimo kugerwaho mu gukura abacancuro b’abanyamahanga mu gihugu.

Minisitiri Najla Mangoush ejo kuwa gatatu yavuze ko ibihugu by’ibihangange hari ibyo byagezeho mu biganiro i Berlin, bijyanye no gukura muri Libiya abarwanyi b’abanyamahanga n’ubwo itangazo rya nyuma ry’inama ishyigikiwe na ONU risobanura ko nta ngamba shya zifatika zafashwe.

Libiya ifite umutekano muke kuva mu mwaka wa 2011 ubwo imyivumbagatanyo yashyigikiwe n’umuryango wa OTAN yarwanyije Muammar Gaddafi wari perezida w’icyo gihugu, cyakora inzira y’amahoro yayobowe na ONU yatumye impeshyi y’umwaka ushize, imirwano ihagarara hagati y’imitwe yari ihanganye na guverinema y’ubumwe.

Inama y’i Berlin mu Budage y’ejo kuwa gatatu yari igamije kugera ku bintu bifatika mu bijyanye no gukura abacancuro muri Libiya n’izindi ngabo z’amahanga, amezi menshi nyuma y’ihagarikwa ry’imirwano. Iyo nama yasabye ko bavayo isuzuma n’intambwe zigomba guterwa zerekeza ku mutekano mu matora azaba mu kwezi kwa 12.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Libiya, Mangoush yabwiye abanyamakuru nyuma y’ibiganiro n’ubwo yirinze kugira ibisobanuro atanga, ati: “Turizera ko mu minsi iri imbere ku mpande zombi bazava mu gihugu”.

Umuyobozi mukuru muri deparitema ya Leta muri Amerika, yavuze ko Turukiya n’Uburusiya, ibihugu bishyigikiye uruhande rurwanya Libiya, byageze ku bwumvikane bw’ibanze mu kureba uburyo abacancuro 300 b’abanyasiriya ku mpande zombi ziri mu bushyamirane, bava muri Libiya.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters dukesha iyi nkuru ntibyabashije kubona abayobozi bo muri Turukiya n’abo mu Burusiya bari mu biganiro, byarimo na Sekreteri wa deparitema ya Leta muri Amerika, Antony Blinken, ngo bagire icyo babivugaho.

Undi mutegetsi muri iyo deparitema yavuze ko byaba ari ukwibeshya gutekereza ko abarwanyi b’amahanga bazava muri Libiya mw’ijoro rimwe. Yongeyeho ko bizakorwa mu ntera. Abo barwanyi barimo Abanyasiriya, Abanyacadi n’Abanyasudani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG