Igipolisi cyo mu Bwongereza cyataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kuba barateye ihagarikwa ry’ingendo ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu gihe cy’iminsi itatu kubera ikoreshwa ry'utudege twabo duto, Drones.
Nta yandi makuru yerekeye abafashwe aramenyekana.
Itangazo igipolisi cyo mu mugi wa Sussex cyashyize ahagaragara kuri uyu wa gatandatu riravuga ko abo bombi batawe muri yombi ku wa gatanu ku mugoroba.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iperereza rigikomeje; ko ibikorwa bigamije gutahura no gukumira utwo tudege twitwa drones bikijya mbere kandi ko bikorwa mu mayeri.
Ifungwa ry’ ikibuga cya kabiri mu binini mu Bwongereza biturutse kuri izo drones ryateye isubikwa ry’ingendo bibangamira abagenzi babarirwa mu bihumbi.
Ikibuga cy’indege cya Gatwick cyafunze ku mugoroba wo ku wa gatatu ubwo drones yambere yahagaragaraga cyongera gufungura igihe gito ku wa gatanu. Cyongeye gufungwa nyuma y’amakuru ko hari izindi drone zongeye kuhagaragara.
Ikibuga cy’indege cya Gatwick kiri mu birometero 45 mu majyepfo ya London, umurwa mukuru w’Ubwongereza kikaba icya kabiri mu bunini muri icyo gihugu. Ifungwa ryacyo ryagize ingaruka ku kibuga gikuru cya Heathrow ndetse no ku bindi bibuga byo ku mugabane w’Uburayi. Abagenzi barenga milliyoni 43 banyura ku kibuga cya Gatwick
Facebook Forum