Niyonambaza Assumani ni umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga Rugari Gacaca imukurikiranyeho ibyaha bibiri ikeka ko yakoze muri jenoside, mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ni naho aburanira. Niyonambaza ahakana ibyo byaha byombi.
Abamushinja bavuga ko yagiye mu bitero byishe Abatutsi muri Gatenga. Bamushinja kandi no gutoteza Abatutsi basenganaga mu musigiti wa Karambo aho muri Gatenga. Niyonambaza yibajije impamvu abamushinja jenoside babikoze gacaca zigiye gusoza imirimo yazo. Yagize ati” Ndacyatuye mu murenge nari ntuyemo mu gihe cya jenoside ariwo murenge wa Gatenga.”
Nta bisobanuro birenzeho iyi ngingo yahawe, kandi uru rubanza rwarangiye kuburanishwa. Urukiko rwiherereye amasaha abiri, nyuma rutangaza ko itariki y’isomwa ry’uru rubanza ruzayitangaza nyuma.
Umunyamakuru Niyonambaza Assuman aburana ari muri gereza. Cyakora, ibyo afungiwe bitandukanye na jenoside aregwa muri iki gihe. Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa, ariko yajuririye urubanza rwe.