Uko wahagera

U Rwanda Rwizihije Umunsi wo Kwibohoza


Ku nshuro ya 13 ngarukamwaka, u Rwanda rwizihije umunsi wo kwibohoza. Insanganyamatsiko yo mu mwaka wa 2007, ivuga ko « kwibohoza nyakuri ari ukugira ubushobozi bwo kwicyemurira ibibazo ».

Mu ijambo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashikirije, yavuze ko u Rwanda ndetse na Afrika muri rusange bidashobora kwigenga, mu gihe bigisabiriza ku bihugu bikize.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikize bidashaka icyateza imbere ubukungu bw’Afrika, cyangwa ikoranabuhanga muri Afrika, ko ahubwo bibona ko Afrika irwaye. Perezida Kagame asanga ko abanyafrika ubwabo bagomba kubanza gucyemura ibyo bibazo, mbere y’uko batekereza k’ubumwe bw’Afrika.

Ku nshuro ya 13 hizihizwa umunsi wo kwibohoza, abihaye Imana ba mbere bahawe imidari, kubera uruhare n’ubutwari bagize mu guhagarika jenoside. Mur’abo bahawe imidari, harimo ababikira babiri n’umupadiri umwe.

Umunsi wo kwibohoza wihariwe n’ibikorwa bya gisirikare, aho ingabo z’u Rwanda zagaragarije ibihumbi by’abaturage bawitabiriye, uburyo zizi gukingira umwanzi aho yaturuka hose.

XS
SM
MD
LG