Uko wahagera

Mutsindashyaka yahawe igifungo cy'umwaka


Uwahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, Mutsindashyaka Theoneste, ubu ufunzwe, yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, umwaka umwe w’igifungo. Aha ni mu rubanza rwa mbere akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Ku ya 20 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, uru rukiko rwamuhamije icyaha cyo kugira uruhare mu guhombya Leta mw’iyubakwa ry’intara y’iburasirazuba. Iyo ntara kugeza magingo aya ntiruzura.

Urukiko rwari rwategetse ko Mutsindashyaka ahita atabwa muri yombi. Ariko icyi cyemezo cyarwo nticyari cyicyiri ngombwa kubera ko Mutsindashyaka yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuya 18 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, biturutse ku bindi byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Mutsindashyaka Theoneste ni umunyapolitiki wo mw’ishyaka FPR–Inkotanyi. Ni umwe mu bakada baryo bo hejuru. Nyuma ya jenoside yagiye ahabwa imyanya ya politiki itandukanye, harimo n’uw’urwego rwa ministri.

XS
SM
MD
LG