Uko wahagera

Mukezamfura Yahawe Burundu y’Umwihariko


Mukezamfura Alfredi wahoze ari Perezida w’umutwe w’abadepite niwe ubwe wajuririye uru rubanza. Mu rwandiko Mukezamfura yandikishije intoki, yabwiye urukiko gacaca rw’ubujurire ko atanyuzwe n’ibihano yahawe mu rwego rwa mbere. Kimwe no mu rwego rwa mbere, Mukezamfura ntiyigeze aboneka mu iburanishwa ry’urubanza rwe mu bujurire.

Uko kubura kwe ntikwabujije urukiko gacaca rw’umurenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, gushimangira igihano cya burundu y’umwihariko yari yahawe mu rwego rwa mbere. Nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushishikariza jenoside, kugira uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Shabakaka wandikaga mu kinyamakuru Kiberinka, kwitwara gisirikare ndetse n’icyaha cyo gutanga imbunda.

Mu kumuhamya ibyo byaha urukiko rwashingiye ku bimenyetso bitandukanye. Ibyo birimo ubuhamya bwatanzwe n’umunyamakuru wahoze ari uwa RTLM, Valerie Bemeriki, ufunzwe. Rwashingiye kandi ku nyandiko Mukezamfura yasohoye mu kinyamakuru cya Leta, IMVAHO, numero 1046, yasohotse mu kwezi kwa 4 mu mwaka w’ 1994 . Yari umwanditsi mukuru w’icyo kinyamakuru.

Uretse kuba Mukezamfura atarabonetse mu bujurire bw’urubanza rwe, nta n’umuntu wo mu muryango we witabiriye iburanisha kugira ngo amenyeshe urukiko impamvu yabujije Mukezamfura kwitabira urubanza rwe kuya 21 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.

Nyuma ya Jenoside, Mukezamfura Alfred, yakoze muri komisiyo yateguye itegekonshinga. Yayoboye ishyaka rya PDC, aba Depite, nyuma ayobora inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite. Yarangije manda ye mu kwezi kwa 9 umwaka wa 2008. Yahunze igihugu mu ntangiriro z’umwaka wa 2009. Urubanza rwe rwaburanishijwe mu rwego rwa mbere mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009.

XS
SM
MD
LG