Uko wahagera

Congo: Muri Kivu Bikomeje Kudogera  - 2004-12-07



Kigali, tariki 6 Ukuboza 2004

Umunsi wo ku wa mbere mu karere ka Kivu waranzwe n’imyigaragambyo. Nyuma y’inama yahuje Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda, bakoze urugendo berekeza mu mugi wa Goma, aho batangaje ko badashyigikiye kuvanga ingabo (brassage de l’armee).

Mu mpamvu batanga harimo ko bafite impungenge z'uko ingabo z’i Kinshasa zivanze n’Interahamwe zishobora guhungabanya umutekano w’imiryango yabo. Bahereye kuri iyo mpamvu ngo ingabo Perezida Joseph Kabila azohereza ntizizagwa ku kibuga cy’indege cya Goma; nibikorwa ngo bazahangana na zo.

Ku ruhande rwa Kivu y’amajyepfo na ho ku wa mbere habaye imyigaragambyo yateguwe n’amashyirahamwe y’abagore. Abayibonye bavuga ko bari bambaye imyambaro itukura, bakaba baramanutse bakagera ku mupaka wa Rusizi ya mbere. Baramagana ingabo z’u Rwanda muri Congo, kandi ngo biteguye kumena amaraso, ariko uwitwa Umunyarwanda wese akava muri Congo.

Abigaragambyaga bageze n'aho bashinja Leta y’u Rwanda kuba ihereza intwaro Interahamwe ikanazongerera ingufu kugira ngo ibone impamvu zo gusubira muri Congo.

Perezida Joseph Kabila yari amaze iminsi atangaje ko agiye kohereza ingabo zigera ku bihumbi 10 kugira ngo zihangane n’ingabo z’u Rwanda.



Shakira andi makuru yo mu karere

XS
SM
MD
LG