Uko wahagera

Intambara Ikomeje Gututumba mu Burasirazuba bwa Congo - 2004-12-01


« …Ntabwo ari kera cyangwa n'ubu birakorwa… Ariko icyo dufite ni ubushake bwo kurwanira ukuri kwacu. Uko ntihazagire ugushidikanyaho. Nagira ngo babyumve n’abari hano ko igihe izo nterahamwe UN cyangwa ibindi bihugu nibadahaguruka ngo bagire icyo babikoraho twebwe tuzagira byigurira. Ntabwo ari ugutinyisha gutinyisha, gutinyisha se birimo iki ? Ntabwo ari cyera cyangwa se nubu birakorwa. »

Ayo ni amagambo Perezida Kagame yavugiye mu nteko ku munsi w'ejo aho bamuhaye amashyi y’urufaya.

Ibyo bikaba bigaragaza ko Inteko Ishinga Amategeko na Sena bimushyigikiye atagombye kwaka uburenganzira. Iryo jambo ryakomeje gusa n'aho ritera urujijo usibye ko kuba ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje kutemeza cyangwa ngo ruhakane kuba ruri muri Kongo, byiyongereyeho ijambo nka ririya rya Perezida wa Repubulika byatumye abantu bakomeza kwibaza niba u Rwanda rutarageze muri Kongo. Bamwe mu banyekongo bakaba bari bamaze iminsi badutangariza ko babonye ingabo zisa n’iz’u Rwanda. Nyamara ingabo za MONUC na n'ubu ziracyahakana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Kongo.

Mu ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, k'ukuba u Rwanda rushinjwa gusahura umutungo wa Kongo. We avuga ko u Rwanda rutashobora kubona ubushobozi bwo gucukura umutungo wa Kongo ngo kuko bisaba amamiliyoni y’amadolari. Ati abawusahuye imyaka irenga ijana ni bo babidushinja. Ngo iyo Abanyekongo baba bafite umutungo nkuko bivugwa ntibaba bahurira n’u Rwanda aho bajya gusabiriza cyangwa ngo babe basaba gukurirwaho umwenda. Ngo Abanyekongo ntacyo barusha abanyarwanda kigaragaza umutungo bafite nk'uko bawuvuga.

Ikigaragara nuko inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari yasubije irudubi amahoro mu karere. Kuba intumwa z’akana gashinzwe umutekano ku isi zivuye mu butumwa mu karere ntacyo byatanze. Si ikibazo hagati y’u Rwanda na Kongo kuko na Uganda nayo n’u Rwanda agatotsi katangiye. Ibihugu byombi bikaba byarahagaritse umwe mu bakozi ba Ambasade. Ibinyamakuru byandikirwa Uganda bikaba biherutse gutangaza ko u Rwanda rwaba rutoreza inyeshyamba za Uganda i Kabuga.

Cyokora New Times, ikinyamakuru cyu Rwanda nacyo cyaganiriye nabayobozi b’u Rwanda bakaba bavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ngo kuko nta shuri rya gisirikare cyangwa se ahakorerwa imyitozo ya gisirikare aho i Kabuga.

Umubano hagati ya Kongo na Uganda nawo si shyashya kuko ubwo intumwa z’akanama gashinzwe umutekano ku isi zibonana na Museveni nawe yasabye ko hashyirwaho Leta mu gihugu cya RDC bigaragaza ko atemera uburiho.e kurinda umutekano w’abanyarwanda.

Tubibutse ko u Rwanda rusubiye Kongo byaba ari ku nshuro ya gatatu. Ubushakashatsi bwakozwe n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukaba bwaragaragaje ko izo ntambara zahitanye abantu barenga miliyoni eshatu bamwe bazira intambara cyangwa ingaruka z’intambara nk’indwara n’inzara. Ingabo z’u Rwanda zikaba ari nazo zafashije nyakwigendera Perezida Kabila gukuraho ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Mobutu Sese Seko.

U Rwanda rukaba rwarakomeje kurega ubutegetsi bwagiye busimburana kuba bwarafashije abitwaje intwaro b’abanyarwanda barimo n’abakoze jenoside bakiri ku butaka bwa Kongo. Ubu umutwe wigaragaza akaba ari uwitwa FDLR isaba kugirana imishyikirano na Leta y’u Rwanda. Uwo mutwe uhakana kuba ufitemo interahamwe. Cyakor u Rwanda ruvuga ko ntaho uwo mutwe utaniye n’iyashyizwe ku rutonde rw’abaterabwoba, nka ALIR1 na ALIR2. Rukaba rwemeza ko ari umutwe umwe ugenda uhindura amazina ngo uyobye uburari.

Shakira andi makuru yo mu karere

XS
SM
MD
LG