Uko wahagera

Congo: Abasirikari b'Urwanda ngo Batwikiye Abanye Congo mu Burasirazuba - 2004-12-01


Ejo ku wa kabiri minisitiri w’ubufatanye mu karere wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mbusa Nyamwisi, yatangaje ko abasirikari ba guverinoma y’Urwanda binjiye muri Congo, bagatangira operations mu burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri Nyamwisi yavuze ko abo basirikari b’Urwanda, bafatanije n’umutwe ufite intwaro ukorana na guverinoma y’i Kigali, bateye imirenge 3, bagatwika amazu, bakica n’Abanye Congo benshi.

Minisitiri Nyamwisi yavuze ko ibyo bitero byarimo abasirikari b’Abanyarwanda n’abo bari bafatanije bagera ku bihumbi 6. Uwo mubare ngo awukesha abakuru b’imiryango n’abanyamadini bo muri ako karere.

Kugeza ubu nta w’undi udafite aho abogamiye wari wemeza amakuru y’ibyo bitero. Abakozi b’amashami y’Umuryango w’Abibumbye atanga imfashanyo mu burasirazuba bwa Congo, bavuga ko bumvishe ko hari abasivili barimo bahunga muri ako karere, mu birometero nka 80 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umupaka n’Urwanda.

Mu cyumweru gishize, Urwanda rwari rwakomeje kuvuga ko ruzohereza abasirikari barwo muri Congo guhangana n’Abahutu bo m’umutwe FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali rwemeza ko ngo bari hafi kurutera. Guverinoma y’i Kinshasa, n’Umuryango w’Abibumbye, ngo byananiwe kwambura intwaro abo Bahutu.

Perezida Paul Kagame yaraye atangarije urwego rwa Senat mu Nteko Ishinga Amategeko gutera muri Congo bishobora kuba vuba, cyangwa ko n’ubu bishobora kuba birimo biba.

Kugeza ejo icyakora MONUC yari itarashobora kwemeza ko ingabo z’Urwanda zari zinjiye muri Congo koko.

Hagati aho, bwana Murwanashyaka Ignace uyobora FDLR yaraye atangarije ijwi ry’Amerika ko batatunguwe n’uko abasirikari b’Urwanda binjiye muri Congo kuko ngo batigeze bavayo. Gusa ngo nta bwo bumva icyo abo basirikari bagiye kuhakora kubera ko FDLR yo yaretse imirwano muri 2002, igasaba ahubwo gushyikirana na guverinoma y’i Kigali.

Kugeza ubu icyakora Kigali yakomeje kwanga gushyikirana na FDLR. Ku bwa FDLR ariko, iyo mishyikirano ngo izaba Kigali yabishaka itabishaka.]

Urwanda rumaze gutera Congo inshuro 2 zose. Ubuheruka hari muri 1998, ubwo intambara yo muri Congo yakururaga ibindi 5 byose byaharwaniraga, igahitana abantu bagera kuri miriyoni 3.



Shakira andi makuru yo mu karere

XS
SM
MD
LG