Uko wahagera

Congo: Abasirikari ba MONUC Barashinjwa Gufata ku Ngufu - 2004-11-23


Umuryango w’abibumbye uvuga ko urimo gukora anketi ku myitwarire mibi abasirikari b’uwo muryango muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo bashinjwa. Havugwa ko abo basirikari ngo bafata abagore ku ngufu, basagambanya abana ndetse bakanajya mu ndaya.

Umuvugizi w’uwo muryango wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Jane Lute,yaraye atangarije i New York ko ibyo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ndetse ngo hari n’ibyo bafitiye gihamya ku mafoto.

Ku wa 5 ushize ni bwo umunyamabanga mukuru w’uwo muryango, Kofi Annan, yatangaje ko bigaragara ko hari abakozi be bitwaye nabi cyane muri Congo, kandi ko byamurakaje by’umwihariko.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ugiye kwohereza abantu gukora anketi muri Congo no kugena ikizakurikiraho.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG