Uko wahagera

Burundi: ONUB Yongererewe Amezi 6 - 2004-11-23


Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Kofi Annan, yaraye asabye ko ubutumwa bw’ingabo z’uwo muryango mu Burundi, ONUB, bwongererwa igihe.

Ibyo Kofi Annan yaraye abivuze mu gihe hari amakuru mashyashya avug ako mu Burundi uburenganzira bw’ikiremwa-muntu burimo guhutazwa, n’imirwano ikaba yongeye kurota.

Muri raporo Kofi Annan yaraye ashyize hagaragara, avuga ko ONUB ikeneye kwongererwa andi mezi 6 kugira ngo ubutegetsi bw’inzibacyuho mu Burundi bushobore kugenda neza.

Kofi Annan yashimye icyemezo abayobozi b’Abarundi bafashe muri iki cyumweru cyo kwongera inzibacyuho kugera igihe amatora yari ateganijwe ashoboye kubera.

Kofi Annan ariko yibukije ariko ko guverinoma y’Uburundi igomba kurushaho kwamburai ntwaro abarwana, ikanarangiza imirwano ikunze gushyamiranya ingabo za guverinoma n’abayirwanya mu ntara zo mu majyaruguru y’uburengerazuba.

Avuga ko Uburundi bugomba guhagurukira icyo yise “umuco wo kudahana” ugendana no gusagarira igitsina gore, gufata abantu nta mpamvu, no kugirira imfungwa nabi.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG