Uko wahagera

Rwanda: Abanyecongo Basaga 535 Bimwe Ubuhungiro - 2004-11-17


Mu nkambi ya Gihembe i Byumba ni ho inyinshi mu mpunzi zaje zivuye mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri. Izo mpunzi zatangiye guhunga kuva aho Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bagabweho ibitero n’ingabo za Congo zo muri Kivu y’Amajyepfo mu mezi abiri ashize.

Abagera kuri 540 muri abo Banyecongo rero basubijwe ku Gisenyi kugira ngo abategetsi basuzume niba koko bose bakwiye ubuhungiro. Abo bose ngo nta we ari ufite ibya ngombwa. Byaje no kugaragara kandi ko hari abaturage b’Abanyarwanda ngo bari bashatse kwihisha inyuma y'impunzi zivuye Congo.

Impamvu yo kutagira ibya ngombwa abo Banyecongo batanga ngo ni uko ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwabakumiraga bubabuza guhunga, bubabwira ko aho bari bahungiye muri Congo hari umutekano. Zimwe muri izo mpunzi zikaba zarambutse zihishe,zitinya gufungirwa mu biro bya guverinoma ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zemeza ko bamwe mu bo bagombaga kwambukana bafungiwemo, bagasubizwa ku ngufu aho babanje guhungira, i Ngungu.

Ayo makuru Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru, Serufuri Ngayabaseka,na we arayemeza. Yatwemereye koko ko babujije abaturage guhunga kuko bageragezaga kubarindira umutekano aho na bagenzi babo bari bari.

Abo Banyecongo bakimara kugera mu Rwanda babanje kumara ukwezi kurenga basaranganya imfashanyo ya HCR na bene wabo. Mu minsi ya nyuma ariko abana bo bari batangiye kwicwa n'inzara kuko ibiryo byari bitangiye gushirana bagenzi babo bari bahagarikiwe amafunguro.

Ibyo byose biravugwa mu gihe impunzi z'Abanyecongo zishobora kwiyongera kubera umutekano muke ukomeje kurangwa mu karere ka Kivu, mu burasirazuba bwa Congo. Mu kwezi gushize abaturage i Masisi batewe n’abantu bitwaje intwaro babambura inka zigera kuri 72. Abo baturage bemeza ko ari Interahamwe zabateye.

Kuri uyu wa mbere na bwo umutwe urwanya Leta y’u Rwanda, FDLR, ngo wateye ibisasu bya rutura bigera kuri 6 i Rwerere, ku Gisenyi, biterewe mu kirunga cya Nyamuragira, k'uruhande rwa Congo.

Aya makuru twayatangarijwe n’ingabo z’u Rwanda. Abaturage bo muri Rwerere na bo barayemeza. Ku bisasu bitandatu byarashwe, bine ngo ni byo byaguye k'ubutaka bw’u Rwanda, aho byakomerekeje abaturage bataramenyekana umubare, barimo umugore umwe wakomeretse bikomeye, agacika akaguru n’akaboko.

Kugeza ubu ingabo z'Umuryango w'Abibumbye muri Congo, MONUC, nta cyo zari zatangaza ku nkuru y'ibyo bisasu.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG