Uko wahagera

AMATANGAZO 11 14 2004 - 2004-11-13


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Kavamahanga Gilbert na Mukagahutu Godibertha bari mu Rwanda ariko bakaba bataravuze neza aho baherereye muri iki gihe; Niyitegeka Issa na we utaravuze aho aherereye muri iki gihe na Mukabutera Marigalita mwene Bihigimondo Straton na Kangwije Jeanne d’Arc utuye ku Kicukiro, ho mu mujyi wa Kigali, Nyirahabimana uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho abarizwa muri iki gihe; Nzeyimana Jean Bosco utuye mu kagari ka Bweramana, umurenge wa Mubumbano, akarere ka Kibingo, intara ya Butare na Mukarushobokautuye muri serire Bikenke, segiteri Mubuga, komine Gishyita ho mu ntara ya Kibuye, Hashakimana Anastase ukomoka mu kagari ka Karambo, umurenge wa Mahembe, akarere ka Rusenyi, mucyahoze ari komine Rwamatamu, intara ya Kibuye; Mukarutesi Virginia utuye mu cyahoze komine Rwamiko, segiteri Mata, seriere Nyakavumu, intara ya Gikongoro na Nzagibwami Etienne utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Nyarubuga, umurenge wa Gisorora.

1. Duhereye ku butumwa bwa Kavamahanga Gilbert na Mukagahutu Godibertha bari mu Rwanda ariko bakaba bataravuze neza aho baherereye muri iki gihe, bararangisha abana Akimpaye Divine uri mu kigero cy’imyaka cumi n’itatu na Mutware Jean Damascene uri mu kigero cy’imyaka icyenda. Kavamahanga na Mukagahutu bavuga ko baburaniye n’abo bana ahitwa I Ikela, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Barabasaba rero ko babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwifashisha imiryango mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi ikabafasha gutahuka cyangwa bagabitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika babamenyesha aho baherereye muri iki gihe. Bararangiza ubutumwa bwabo babasaba kwihutira gutahuka kuko ababyeyi babo bageze mu Rwanda bari kumwe na Ngabo Eric ndetse na mukuru wabo.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Niyitegeka Issa na we utaravuze aho aherereye muri iki gihe aramenyesha Twagirayezu Pascal aho yaba aherereye hose ko Mukamana akeneye kumenya aderesi ye n’aho aherereye muri iki gihe. Niyitegeka arakomeza ubutumwa bwe asaba Pascal ko yamwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari niyitegeka082@yahoo.fr Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo arangisha kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mukabutera Marigalita mwene Bihigimondo Straton na Kangwije Jeanne d’Arc utuye ku Kicukiro, ho mu mujyi wa Kigali ararangisha Petero, Muheto, Coleta Mukayuhi, umubikira bose bakaba baba mu gihugu cya Tanzaniya. Mukabutera arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye banyujije itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa BBC Gahuzamiryango. Bashobora kandi kumwandikira kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni fofo200f@yahoo.fr cyangwa bakamuhamagara kuri nimero za telephone 250 512316. Mukabutera ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika umurava bakorana akazi kabo. Arakoze natwa turamushimiye.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyirahabimana uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho abarizwa muri iki gihe ararangisha musaza we witwa Ndayambaje Alexandre, mwene Badege Aoror na Nikuze Jeannette bahoze batuye I Gitarama, komine Nyakabanda, segiteri Kivumu, serire Nyamugari, akaba yari yarahungiye mu cyahoze cyitwa Congo, muri 94. Nyirahabimana arakomeza ubutumwa bwe avuga ko akeka ko ashobora kuba ari muri Walikale ho muri Congo. Arasaba uwo musaza we ko niba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro cyangwa akamutelefone kuri nimero za telephone 250 535862 cyangwa akandika akoresheje aderesi za email zikurikira. Izo aderesi ni nyirarosa@yahoo.fr . Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha kandi akamusaba kwihutira gutahuka.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nzeyimana Jean Bosco utuye mu kagari ka Bweramana, umurenge wa Mubumbano, akarere ka Kibingo, intara ya Butare arasaba se wabo Njyabwami Alfred wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko niba akiriho yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Nzeyimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko sekururu na nyirakuru bose baraho, ko bamukumbuye cyane, ko n’umwana we Bigilimana amaze gukura kandi ko mukuru we n’abana be bose baraho. Nzeyimana arakomeza kandi amumenyesha ko umuhungu wa Caritas Sibomana Eric bakunda kwitwa Dudu yitabye Imana. Ararangiza amusaba ko yamumenyesha aho aherereye akoresheje aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari jbosnze@yahoo.fr

6. Tugeze ku butumwa bwa Mukarushoboka utuye muri serire Bikenke, segiteri Mubuga, komine Gishyita ho mu ntara ya Kibuye, arasuhuza Mukeshabera Francoise n’umugabo we Claude. Mukarushoboka arakomeza abaza uwo Mukeshabera ko ubutumwa Kabagamba Leonidas yoherereje Jean Claude abunyujije ku muryango mpuzamahanga wa Croix Rouge bwaramugezeho. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko se ndetse na bashiki be bamwifuriza gutahuka. Ngo azisunge imiryango mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Hashakimana Anastase ukomoka mu kagari ka Karambo, umurenge wa Mahembe, akarere ka Rusenyi, mucyahoze ari komine Rwamatamu, intara ya Kibuye ararangisha Hategekimana Jerome na murumuna we Niyonzima Fidele bari barahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Hashikimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo, bamumenyesha aho baherereye muri iki gihe. Hashakimana ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi ubo arangisha kubibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukarutesi Virginia utuye mu cyahoze komine Rwamiko, segiteri Mata, seriere Nyakavumu, intara ya Gikongoro ararangisha umuhungu we Habumugisha Aimable hakundaga kwita Kazungu. Mukarutesi arakomeza abutumwa bwe amusaba aho ari hose ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Makarutesi aravuga ko amakuru ye baheruka bayashyikirijwe n’umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge, mu kwezi kwa 9, 2002, yabamenyeshaga ko yari mu cyahoze cyitwa Zayire. Mukarutesi ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko atagombye kugira impungenge zo gutahuka ngo kuko n’abo bari kumwe bose, nka Vital na Innocent ubu bageze mu Rwanda kandi bakaba bari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nzagibwami Etienne utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Nyarubuga, umurenge wa Gisorora aramenyesha umukobwa we Nyirangabo Goretti aho yaba aherereye hose, ko akwiye kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nzagibwami arakomeza amumenyesha ko mukuru we Vestina yatahutse, akaba yarageze murugo amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko basaza be Nzeyimana Isidore na Ndayambaje Jean Bosco baraho kandi bakaba bamusuhuza cyane.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG