Uko wahagera

AMATANGAZO  10 10 2004 - 2004-10-09


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Ephrem Niyonsaba ubarizwa mu gihugu cya Congo-Brazzaville; Nteziryayo Andre utuye mu karere ka Karaba, umurenge wa Kibingo, akagari ka Rugaragara na Utarambiwe Josephine utuye I Gikondo, mu mujyi wa Kigali, Rudasingwa Posiyani utuye I Karama, akarere ka Maraba, ahahoze ari muri komine Mbazi, intara ya Butare; Habimana Stanislas na we utuye I Butare, mu cyahoze ari komine Mbazi, ubu akaba ari mu karere ka Maraba, umurenge wa Muhororo, intara ya Butare na Bikolimana Bernard utuye I Remera mu mugi wa Kigali,Kalimba Alfred utuye mu karere ka Nyagisagara, mu cyahoze cyitwa komine Kibilira, umurenge wa Rongi, akagari ka Rubona, intara ya Gisenyi; Nsabimana Laurent utaravuze aho abarizwa muri iki gihe na Mujawamaliya Therese umwalimukazi utuye I Mubumbana, akarere ka Kibingo, intara ya Butare.

1. Duhereye ku butumwa bwa Euprem Niyonsaba ubarizwa mu gihugu cya Congo-Brazzaville ararangisha mukuru we Muhizi Sostene, Ntakirutimana Tito na Muhayimana Suzana. Niyonsaba arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko ubu afite imyaka cumi n’itanu kandi akaba akiri muri Congo-Brazzaville. Ngo babaye bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo, bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Euprem Niyonsaba ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha ijwi ry’Amerika cyangwa se kuri BBC Gahuzamiryango.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nteziryayo Andre utuye mu karere ka Karaba, umurenge wa Kibingo, akagari ka Rugaragara aramenyesha Ndayisaba Bosco na Ndayisenga bakunda kwita Njyali ko umubyeyi wabo Mukamugema Angelina yifuza ko batahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nteziryayo arakomeza abamenyesha kandi ko abandi bana bariho nka Gicali, Kidende, Lambert n’abandi. Nteziryayo ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo bana kubibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Utarambiwe Josephine utuye I Gikondo, mu mujyi wa Kigali ararangisha musaza we witwa Nahayo Francois baburaniye I Kanombe mu ntambara yo muri 94. Utarambiwe aramomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Utarambiwe Josephine, B.P. 3651 Kigali cyangwa BP 1784 Kigali, Rwanda. Ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone 0025008856465 cyangwa se agahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguba Ijwi ry’Amerika amumenyesha aho aherereye.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Rudasingwa Posiyani utuye I Karama, akarere ka Maraba, ahahoze ari muri komine Mbazi, intara ya Butare aramenyesha umwishywa we Uwimana Ciline wagiye ahunze intambara yo muri 94, akaba yaragiye yerekeza iyo mu cyahoze ari Zayire ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabimufashamo. Rudasingwa ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko abo mu rugo bose baraho kandi ko bamusuhuza cyane.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Habimana Stanislas na we utuye I Butare, mu cyahoze ari komine Mbazi, ubu akaba ari mu karere ka Maraba, umurenge wa Muhororo, intara ya Butare arasaba barumuna be Kibuko Balthazar na Nzeyimana Jean Claude ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bazisunge imiryango mpuzamahanga ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa Croix Rouge. Habimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakoresha uko bashoboye bakabandikira babamenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe ngo kuko babikeneye cyane. Ararangiza rero ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo barumuna be arangisha kubibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Bikolimana Bernard utuye I Remara mu mugi wa Kigali ararangisha murumuna we Sebutsikali Jean Leon baburaniye mu ntambara yo muri 94 ubwo bahungaga. Aramusaba ko niba akiriho yamumenyesha aho aherereye kandi akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Bikolimana arameza ubutumwa bwe amumenyesha ko Mukecuru, Amiel, Manfort ndetse n’bandi bose mu muryango bamusuhuza cyane. Ngo abashije kumuhamagara kuri telephone, yakoresha nimero zikurikira. Izo nimero ni 250 08521182. Bikolimana ararangiza ubutumwa bwe asaba abagiraneza bose baba bumvise iri tangazo bakaba bamuzi kubimumenyesha.

Ku bifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Kalimba Alfred utuye mu karere ka Nyagisagara, mu cyahoze cyitwa komine Kibilira, umurenge wa Rongi, akagari ka Rubona, intara ya Gisenyi aramenyesha murumuna we Ngarambe Jean Baptiste wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire ko umugore we Nyiraneza Christine hamwe n’umwana we Placide baraho. Kalimba arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nsabimana Laurent utaravuze aho abarizwa muri iki gihe aramenyesha Muyango uba mu gihugu cya Danmark, Kabuga, Fayina, Donavire, Pateur Karambizi, aba bose bakaba bari batuye ku Gikongoro, muri komine ya Rwamiko, ko umugore we Mukamana Seraphine yitabye Imana mu kwezi kwa 11, umwaka ushize amusigiye abana babiri. Nsabimana arakomeza abimenyesha kandi na Munariya, Uwimana Jeanne na Gasasira Theophile utuye i Gishamvu ho mu ntara ya Butare. Nsabimana ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika. Arakoze natwe tuboneyeho kumusaba gukomeza kwihangana.

9. Uyu munsi tugiye gusoreza ku butumwa bwa Mujawamaliya Therese umwalimu kazi utuye I Mubumbana, akarere ka Kibingo, intara ya Butare ararangisha umuhungu we Rurangwa Rene Maurice wabanaga na bwana Stout, umuzungu wari diregiteri w’umuryango wa Croix Rouge w’Ababiligi. Mujawamaliya arakomeza ubutumwa bwe asaba uwaba azi uwo muhungu we cyangwa se uwo muzungu babanaga ko yabibamenyesha. Ngo uwo muhungu we abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe yifashije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika kandi akamwoherereza aderesi ye ya email. Mujawaliya ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko se yitabye Imana umwaka ushize.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG