Uko wahagera

Rwanda: Kwibasira Abatangabuhamya Kuri Genocide Byongeye Kubura - 2004-09-30


Umwe mu bahanzi bakunze kugaragara mu cyunamo cyo kwibuka abazize genocide, Bwana Karimu Jhono, yarishwe, azize abagizi ba nabi. Umurambo we wari umaze iminsi ibiriri utoraguwe m'umugezi w’Akagera.

Bwana Karimu Jhon yari azwiho kuba ngo yaratangaga ubuhamya cyane mu manza za genocide nk'umwe mu bayirokotse, akaba ari na yo mpamvu abantu benshi mu baturanyi be bemeza ko ashobora kuba ari cyo yazize. Nkuko umurambo we ubigaragaza, yicishijwe ibyuma. Yavanywe mu rugo iwabo i Nyamirambo n’umuntu wari umutwaye kuri moto. Umuryango we uvuga ko kugeza ubu ko utashoboye kumumenya. Uwamutwaye ngo yasize ababwiye ko baza kumushakira ku bitaro bya CHK.

N'ubwo yatoraguwe mu nce za Bugesera, iperereza rimaze gukorwa ngo riragaragaza ko yahajyanywe yamaze kwicwa.

Ibikorwa by’urugomo cyangwa by’iterabwoba ku barokotse genocide bikomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu. Ndetse ibyo bikaba bikomeje gutera impungenge abatangabuhamya k'uburyo bishobora kuzagira ingaruka ku manza za genocide mu Rwanda, cyane cyane iza Gacaca.

Icyo twakongeraho ni uko vuba aha Porokireri wa Repuburika aherutse gutangaza ko hagiye gufungurwa ikindi kiciro cy’abantu benshi baregwa genocide: ab'abasaza, abayikoze bakiri abana, abarwayi n’abadafite amadosiye.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

.

XS
SM
MD
LG