Uko wahagera

Rwanda: Abangavu Baciwe mu Bitaramo by'i Kigali - 2004-09-28


Byari bimaze kuba akamenyero mu mugi wa Kigali ko m'utubari ndetse no mu bitaramo abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 bitembereramo uko bashatse ndetse banakora ibikorwa bigayitse byo kwicuruza. Nyuma y’aho umugi wa Kigali uboneye ko binyuranyije n’amategeko gukoresha abana umwuga w’uburaya,wabanje gufunga ahenshi mu hantu ibikorwa nk’ibyo byari bigayitse byaberaga.

Hmwe mu hafunnzwe ni muri SKY HOTEL, ahatangiriye igikorwa cyo kuzana ababyinnyi baturutse mu gihugu cya Uganda ndetse biganjemo bene urwo rugero rw’abana b’abakobwa. Imibyinire yabo ntiyarisanzwe kuko bagitangira babyinaga bambaye utwenda tugaragaza imiterere y’umubiri wabo, ndetse bamwe ibice by’umubiri biri hanze. Ibyo bikaba bitari bisanzwe cyane mu mugi wa Kigali. Kuva aho abo babyinnyi biganjemo urubyiruko rukiri ruto badukiye, bagenzi babo barimo n’abakiri mu mashuri yisumbuye barahuruye ndetse ntibagire ijoro na rimwe bahacikwa. Bamwe muri bo ni bwo batangiye umurimo wo kwicururiza muri ako kabari.

Mu rwego rwo guca iyo ngeso burundu umugi wa Kigali wongeye gufungurira bene aho hantu habera ibyo bitaramo byinjiramo abatarageza ku myaka ari uko babanje kwerekana irangamuntu. Utazubahiriza icyo cyemezo kandi ikizakurikiraho ngo ni ugufungirwa burundu ubucuruzi bwe bwa muzika n’inzoga.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG