Uko wahagera

Congo: Baracyavanwa mu Byabo Kubera Ikinyarwanda - 2004-09-21


Abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari batuye muri Kivu y’Amajyepfo, ubu barahunga berekeza iya Kivu y’amajyaruguru. Umubare w’abamaze guhungira i Masisi ntuvugwaho rumwe. Ubuyobozi bwa Kivu y’amajyaruguru bwemeza ko bumaze kubarura abavanywe mu byabo n’ingabo zo muri Kivu y’Amagepfo bakabakaba ibihumbi 200, mu gihe MONUC yo yatangaje ko igereranije isanga ari abantu ibihumbi 15.

Ubwo twageraga aho bakambitse ahitwa i Ngungu twasanze abarage bavanywe mu byabo bamerewe nabi cyane, cyane cyane abana. Abenshi barara hanze usibye gusa abari bahunze bwa mbere bari bashoboye kubona imfashanyo ya shitingi n’ibijerekani ndetse n’ibyo kurya byamara byibura ukwezi. Abandi bakuwe mu byabo barara hanze cyakora bagerageaga kubaka utuzu tw’ibyatsi kugira ngo bashobore guhangana n’iki gihe cy’imvura.

Abamerewe nabi cyane ni abana kuko mu bo twaganiriye abenshi baburanye n’imiryango yabo, abandi ababyeyi babo barishwe. Ndagije ufite imyaka 12 yadutangarije ko bakiri iwabo i Bushaku abo yita Abakatanyama ngo bishe se bamunoboramo amaso, barangije baramubamba. Ubu nta gakuru ka nyina n’abandi bavandimwe be afite. Ari wenyine aho mu nkambi aho arara aho abonye. Ubwo twaganiraga yari ananiwe cyane, avuga ko agenze iminsi itatu nta cyo ashyira mu nda nyuma y’aho Abakatanyama bateye aho bari bahungiye bwa mbere muri Karehe. Abana benshi kandi baravukira mu nzira nta rukingo, ababyeyi benshi na bo bakaba bakuramo amada.

Amakuru atugeraho avuga ko abasirikare MONUC itaramenya neza abo ari bo ubu ngo bongeye kwigarurira uturere abo baturage bari batuyemo kugera Minova. Mbere y’imirwano ariko bamwe mu Banyecongo b’abayobozi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari batangaje ko batazemera ko bene wabo bamburwa uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo nk’uko byagendekeye Abanyamulenge. Birashoboka rero ko baba bari inyuma y’ibyo bitero biherutse.

Bamwe mu bavanywe mu byabo bakomeje inzira berekeza mu Rwanda. Kuri iki cyumweru umutegarugori yambukanye n'abana be barindwi avuga ko ahunze kuko hashize ukwezi umugabo we yishwe, akaba afite ubwoba ko ingabo za Mbudja Mabe, umukuru w'ingabo za guverinoma y’i Kinshasa muri Kivu y'Amajyepfo zabakurikira no muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma y’iyo mirwano urwikekwe rwongeye kuvuka hagati ya Kigali na Kinshasa. Itangazamakuru ribogamiye kuri Leta i Kinshasa rishyira mu majwi ingabo z’u Rwanda rivuga ko ngo zaba zaragize uruhare muri iriya mirwano, mu gihe mu Rwanda na ho bavuga ko ibitero biri kubera za Walikare muri Kivu y’Amajyaruguru bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda. Ayo makuru akaba anemezwa n’ingabo za Congo zo mu karere ka 10 ka gisirikare. Abanyecongo rero bafite ubwoba bw’intambara ishobora kongera kurota.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG