Uko wahagera

Congo: Aba Mai Mai ngo Bamenesheje General Nkunda i Minova - 2004-09-13


Muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo umuyobozi w’umutwe w’Aba Mai Mai ushyigikiye guverinoma y’i Kinshasa avuga ko yigaruriye ikicaro gikuru cy’abarwanya guverinoma mu burasirazuba bwa Congo.

Colonel Solomon Tokolonga, umusirikari mukuru m’umutwe w’aba Mai Mai urimo kwinjizwa mu gisirikari gishya cya Congo, yaraye atangaje ko yigaruriye inkambi ya Minova hafi y’ikiyaga cya Kivu, akaba ngo agiye gutegereza ko ingabo za guverinoma zihagera.

Colonel Tokolongo avuga ko abarwanyi be nta ngufu zibarwanya nyinshi bahuye na zo, kandi ko abasirikari ba general Nkunda ngo bahunze berekeza mu majyaruguru, bahungana n’intwaro n’amasasu yabo.

Nta wundi udafite aho abogamiye wari wemeza ayo makuru. Icyakora abasivili bari bavuye aho i Minova bemezaga ku wa mbere ko abasirikari ba General Nkunda bari bahavuye, bakaba ngo barimo berekeza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

General Felix Mbuza Mabe uyobora ingabo za guverinoma ya Congo mu burasirazuba bwa Congo, we yatangaje ko abasirikari be bataragera i Minova.

Mu cyumweru gishize General Mbuza Mabe yari yatangaje ko intego ye kwari ukuvana abivumbuye n’ababashyigikiye mu ntara ye. Yatangaje ariko ko atazabakurikirana muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu aho General Nkunda aherereye ntihazwi. Icyakora umwe mu byegera bye ku wa mbere yahakanye amakuru avuga ko ngo yambuwe ibirindiro bye i Minova.

General Laurent Nkunda yahoze ari umusirikari mukuru m’umutwe RCD warwanyaga guverinoma y’i Kinshasa mu burasirazuba bwa Congo. Mu kwezi kwa 5 yarivumbuye kubera ko ngo yashakaga kurwana ku Batutsi benewabo yavugaga ko ngo abasirikari ba guverinoma barimo bica. Gusa ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, MONUC, zivuga ko nta bimenyetso zabonye byerekana ko ubwicanyi nk’ubwo bwabaye k’uburyo bugaragara.

Ababikurikiranira hafi i Kinshasa bavuga ariko ko n’ubwo General Nkunda n’abasirikari be baba bameneshejwe mu birindiro byabo, bashobora kujya muri Kivu y’Amajyaruguru kandi abategetsi baho benshi bakorana na bo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG