Uko wahagera

AMATANGAZO 8 28 2004 - 2004-08-30


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Rwamakuba Innocent utuye ku murenge wa Mugera, akagari ka Gafunzo, intara ya Cyangugu; Mukangwije Anatali utuye mu ntara ya Cyangugu, mu cyahoze ari komine Kagano, umurenge wa Kagarama na Nyiranagwahafi Euprasie utuye mu ntara ya Cyangugu, mu cyahoze ari komine Kagano, umurenge wa Bushekeri, akagari ka Buvungira, Musonera Emmanuel na Mukarubuga Gabudiyoza batuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Mudashomwa, umurenge wa Tare ya II; umuryango wa Sebugabo Paul utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Kavumu, akgari ka Neruka, intara ya Kigali-ngari na Nasagarare Karoli utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Kavumu, akagari ka Ngeruka, intara ya Kigali, Karambizi David utuye mu kagari ka Bukungu, umurenge wa Kigeyo, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi; Venuste Singirankabo ubarizwa mu cyahoze ari komine Muyaga, segiteri Mamba n’umuryango wa Nduwayezu Koraveri utuye mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Kanyangezi, ahahoze ari komine Kidaho, intara ya Ruhengeri.

1. Duhereye ku butumwa bwa Rwamakuba Innocent utuye ku murenge wa Mugera, akagari ka Gafunzo, intara ya Cyangugu aramenyesha Ngirababyeyi wahoze mu cyahoze ari Congo-Brazzaville, ahitwa Mikalou ko akiriho hamwe n’umuryango we wose, bakaba bari mu Rwanda. Rwamakuba arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko uwitwa Pata ubu yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Arakomeza kandi amubaza ko niba ifoto bamwoherereje yamugezeho. Rwamakuba ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ibarwa ye yabagezeho kandi ko abishoboye yakongera akabandikira abamenyesha amakuru ye arambuye muri iki gihe.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukangwije Anatali utuye mu ntara ya Cyangugu, mu cyahoze ari komine Kagano, umurenge wa Kagarama aramenyesha umuhungu we Kayiranga Gregoire wahunze yerekeza iyo muri Bangui, mu gihugu cya Centrafrica, ko we yatahutse ari kumwe na Kayisire, Antoine, Ngoboka, Nyirahabimana Faida n’abana babo. Ngo bose baraho. Mukangwije arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha kandi ko bageze mu Rwanda mu kwa gatanu, 2002, bakaba batuye aho bahoze mbere y’intambara yo muri 94. Ngo abavandimwe bose baramutashya cyane kandi babamwifuriza gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukangwije ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko mushiki we Eliza na murumuna we Gatabazi bamusuhuza kandi bifuza kumenya aderesi ze cyangwa nimero za telefone. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo arangisha yabimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nyiranagwahafi Euprasie utuye mu ntara ya Cyangugu, mu cyahoze ari komine Kagano, umurenge wa Bushekeri, akagari ka Buvungira aramenyesha abana be Sibomana Elias uri muri Congo-Kinshasa y’ubu, Habimana Aloys na Hategeka Simeon, na bo bakaba bari I Kisangani ko ibarwa bamwandikiye banyujije ku muryango mpuzamahanga wa Croix Rouge yamugezeho. Nyiranagwahafi arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Simoni, Anasitaziya, yakobo n’imiryango yabo bose babasuhuza cyane.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Musonera Emmanuel na Mukarubuga Gabudiyoza batuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Mudashomwa, umurenge wa Tare ya II baramenyesha umwana wabo witwa Mukono Jean Damascene wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Musonera na Mukarubuga baboneyeho kandi gusaba uwitwa Yozefa Dusabe, uzwi cyane ku izina rya Mama Manyifike ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kubera ko umugabo we ubu yageze mu Rwanda, akaba ari mu rugo. Musonera na Mukarubuga bararangiza ubutumwa bwabo basaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo barangisha kubibamenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Sebugabo Paul utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Kavumu, akagari ka Neruka, intara ya Kigali-ngari urarangisha Havugimana Emmanuel, Girukubonye Bernard, Sengiyumva Karaveli, Gumyuzane Suzana na Mugesera Jean Pierre. Aba bose bakaba barahoze mu nkambi Runigo ho mu cyahoze ari Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo ubasaba ko babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Uwo muryango uboneyeho kandi kubamenyesha ko Muzehe Sebugabo Paul, Yudita Karangwa n’umugabo we Nzagibwami Francois n’umwana wabo Musabyimana Marie Anyesi bitabye Imana. Uwo muryango ukaba urangiza ubutumwa bwawo ubamenyesha ko Nyiradamali Marie Therese, bashiki babo Nonsiyata Nyiratuza, Kamagaju Kansilida na Mukandoli Dativa, Kayijamahe Benedigito, Koloneli Byumugabe bose babasuhuza cyane kandi bakaba babasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nasagarare Karoli utuye mu karere ka Ngenda, umurenge wa Kavumu, akagari ka Ngeruka ararangisha Mugesera Pierre. Aramusaba aho yaba ari hose ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nasagarare arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umubyeyi we Kanziga Verediyana, murumuna we Kidamage, mushiki we Nyirabacyesha Emerita, mukuru we Twagirimana n’umugore we ndetse n’abana babo bose baraho kandi bakaba bamwifuriza ko yatahuka akimara kumva iri tangazo. Nasagarare akaba arangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira kubamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Karambizi David utuye mu kagari ka Bukungu, umurenge wa Kigeyo, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi ararangisha Rurakabije Pierre Celestin na Bavugirije Oswald babarizwaga mu nkambi y’impunzi ya Rukorera ho muri Congo-Brazzaville. Karambizi arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakabamenyesha amakuru yabo n’aho bashobora kuba baherereye muri iki gihe. Karambizi ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Venuste Singirankabo ubarizwa mu cyahoze ari komine Muyaga, segiteri Mamba, aramenyesha umugore wa Nyirahategekimana Liberata uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahitwa Kibuwa, zone Masisi, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Singirankabo arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko Ntamavukiro Yohani babanaga ubu yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro kandi akaba nta kibazo afite. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibimufashemo.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bw’umuryango wa Nduwayezu Koraveri utuye mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Kanyangezi, ahahoze ari komine Kidaho, intara ya Ruhengeri urarangisha Hakizimana Yoweli bakunda kwita Bukande, wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo uvuga ko uwo Hakizimana ashobora kuba ari ahitwa I Kamina. Uramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi ababyeyi be bakaba bamukumbuye cyane. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko Byarugaba jean Pierre amutashya cyane. Ngo n’undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo azi uwo Hakizimana yabimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG