Uko wahagera

Congo Irifuza Gutahura Impunzi Zayo ziri mu Rwanda - 2004-08-11


Azarias Ruberwa, umwe mu ba visi- perezida ba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari mu Rwanda kuva ku wa kabiri. Mu ruzinduko rwe mu Rwanda yabonanye na Perezida Paul Kagame kugira ngo bavuge ku kibazo cyo gucyura impunzi z’Abanyecongo, no kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’igihugu cye.

Mu biganiro byabo Visi-Perezida Ruberwa na Perezida Paul Kagame bumvikanye ko u Rwanda ruzafasha Congo m’ugucyura impunzi. RDC yo ngo igiye gushyiraho umutwe w’ingabo wihariye uzashingwa guhiga abagize umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’i Kigali.

N’ubwo ubuyobozi bw’i Kinshasa bushishikajwe cyane no gucyura impunzi ariko, impunzi z’Abanye Congo mu gihugu cya Congo ubwacyo zikomeje kwiyongera. Mu burasirazuba, ndetse no mu karere ka Ituri, ubu harabarurwa abaturage bavuye mu byabo barenga ibihumbi 600. Iyo mibare itangwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abavanywe mu byabo n’intambara cyangwa se ubwicanyi mu karere ka Kivu y’amajyepfo na ho, cyane cyane mu karere ka Karehe, biganjemo Abanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Kugeza ubu kandi nta nkunga baragezwaho kubera imiterere y’aho bahungiye.

None, tariki ya 11 Kanama, ni bwo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye aho muri Congo - MONUC- zakoresheje kajugujugu zijya kurebe aho abavuye mu byabo bakambitse.

Hari hashize hafi ukwezi abo baturage bahunze imirwano yahabereye ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abavuga Ikinyarwanda bazira ingabo zigometse ku butegetsi bwa Congo zivuga ururimi rw’ikinyarwanda. Izo ngabo ziyobowe na General Laurent Nkunda zikaba zaratangiye imirwano zivuga ko zigiye gutabara Abanyamurenge bicwaga muri Kivu y’Amajyepfo.

Twababwira ko kugeza ubu Abanye Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bahunga bagana muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe andi moko YO ahunga yerekeza amajyepfo. Kugeza ubu kandi umutwe uyobowe na General Laurent Nkunda nturava ku izima. General Nkunda yadutangarije ko, n’aho yahagaritse imirwano, ubwicanyi nibukomeza bagenzi be batazakomeza kubirebera gusa naho we ubwe atarwana.

Abadepite mu nteko ya Congo bagera ku munani na bo barasa n’aho bahungiye muri Kivu y’Amajyaruguru aho bumva bafite umutekano, ndetse bakaba basaba ko ubwicanyi n’ibibazo abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bafite byashira.

Ibi byose nta cyizere bitanga k’uburyo umuntu yavuga ko gucyura impunzi muri uwo mwuka byaba ari byiza.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG