Uko wahagera

FMI ngo Ubukungu bw'Afurika Buziyongeraho 5% Uyu Mwaka - 2004-08-07


Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, avuga ko Afurika igomba gukomeza imigambi yo kuvugurura ubukungu bwayo kugira ngo izashobore guhashya ubukene.

Bwana Rodrigo de Rato avuga ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara izongera ubukungu bwayo ho hejuru ya 5%. Impamvu ngo ni uko ubukungu bw’isi yose muri rusange na bwo burimo kwiyongera. Umusaruro w’ubuhinzi muri Afurika kandi na wo ngo wariyongereye cyane ugereranije n’uko wari umeze mu mwaka ushize ubwo amapfa yari yibasiye uturere twinshi tw’Afurika.

Bwana Rodrigo de Rato yasabye abategetsi bo muri Afurika kuririra ku izamuka ry’ubukungu ku isi hose kugira ngo Afurika na yo ikomeze gutera imbere.

Ibyo byose bwana de Rato yaraye abitangarije mu nama y’umunsi umwe yari yabereye i Kampala, muri Uganda. Iyo nama yarimo abaperezida ba Kenya, Malawi, na Uganda, hamwe n’abaminisitiri b’imari b’Urwanda n’Uburundi.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG