Uko wahagera

AMATANGAZO 08 08 2004 - 2004-08-06


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Nsengiyumva Juvenal utuye I Kigali; Umazekabiri Salomon utuye mu kagari ka Gako, umurenge wa Kagano, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu na Gatoya Francois ukomoka mu karere ka Maraba, umurenge wa Rusagara, intara ya Butare, Nyandwi Innocent mwene Habinshuti Ladislas na Nyirabulindi Hyacintha, ukomoka mu ntara ya Gitarama, mu cyahoze ari komine Bulinga; Mukarurangwa Philomene utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Gatoki, akarere ka Save, intara ya Butare na Nzeyimana David utuye mu kagari ka Uwinguu, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro, Umuhizi Jean Nepo wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda; Munyandamutsa Evariste utuye mu karere ka Rebero, umurenge wa Mugina, akagari ka Ruyaga na Muhigira Alexis na Ndayishimiye Aimable batuye mu karere ka Mirenge, ahahoze ari komine Mugesera, segiteri Kizihira, selire Rwibumba.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nsengiyumva Juvenal utuye I Kigali, ararangisha Niyongira Eliabu uri kumwe na Uwamahoro Jeanne bose bakaba bashobora kuba bari ahitwa I Coyondo, ho muri zone ya Walekare, mu cyahoze cyitwa Zayire. Nsengiyumva arakomeza abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko abo bari kumwa bose ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda kandi umutekano akaba ari wose. Nsengiyumva ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha ko yabibamenyesha. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibibashemo.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Umazekabiri Salomon utuye mu kagari ka Gako, umurenge wa Kagano, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha umuvandimwe we Mukandamira Thamari wahoze atuye mu cyahoze cyitwa Zayire. Umazekabiri arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo, yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza rero asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi ko yabimumenyesha kandi akamusaba gutahuka.

3. Tugeze ku butumwa bwa Gatoya Francois ukomoka mu karere ka Maraba, umurenge wa Rusagara, intara ya Butare ararangisha umugore wa mukuru we Nisunzumuremyi Boniface witwa Kamaraba Marie Yvonne. Gatoya arakomeza ubutumwa bwe amusaba aho yaba ari hose ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo, akaza kubareba mu rugo ngo kuko bamukeneye cyane. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yamwandikira akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Gatoya Francois, Posterestante Kigali, Rwanda cyangwa akamwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email gatoyafrancois2004@yahoo.fr

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyandwi Innocent mwene Habinshuti Ladislas na Nyirabulindi Hyacintha, ukomoka mu ntara ya Gitarama, mu cyahoze ari komine Bulinga, ararangisha mukuru we witwa Babonangenda Diogene. Nyandwi arakomeza avuga ko baherukana mbere y’intambara yo muri 94. Aramusaba rero ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumwandikira akoresheje aderesi zikurikira. Nyandwi Innocent, B.P. 3545 Kigali, Rwanda cyangwa akamuhamagara akoresheje nimero za telefone 250 08617936. Ashobora kandi kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni cento7@yahoo.fr

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukarurangwa Philomene utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Gatoki, akarere ka Save, intara ya Butare ararangisha umwana witwa Mukashyaka Yvonne, bakunda kwita Mimi, akaba ari mwene Kadahizi. Mukarurangwa arakomeza ubutumwa bwe avuga ko uwo mwana ashobora kuba ari muri zone ya Masisi, ahitwa I Kibuwa, mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu m u Rwanda ari amahoro kandi n’abavandimwe bose akaba ari ho bari. Ngo na Hategekimana Boniface na we yaratahutse akaba yarageze mu rugo amahoro. Mukarurangwa ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nzeyimana David utuye mu kagari ka Uwingugu, akarere ka Mudasomwa, intara ya Gikongoro ararangisha murumuna we witwa Serukundo Theogene. Aramusaba ko niba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha aho aherereye muri iki gihe akoresheje radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Nzeyimana ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amaharo.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. E-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Umuhizi Jean Nepo wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, ararangisha Kanamugire Fabien mwene Nyilihene Thomas na Mukundufite Cecile batuye mu cyahoze ari komine Kinyami, ubu akaba ari akarere ka Rebero, umurenge wa Mugina, akagari ka Gaseke, intara ya Byumba. Umuhizi arakomeza avuga ko uwo Kanamugire yagiye ahunze yerekeza iyo mu cyahoze ari Zayire ari kumwe na barumuna be Kalimwabo Jean, Maniragaba Ferdinand, bose bakaba barabaga I Kibumba naho akaba ari mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabamenyesha rero ko basabwe kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko umukecuru n’umusaza basigaye bonyine na bashiki babo bose ubu bakaba barashatse. Ngo abo bari kumwe bose, ubu batahutse amahoro kandi bakaba banabatashya cyane.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Munyandamutsa Evariste utuye mu karere ka Rebero, umurenge wa Mugina, akagari ka Ruyaga ararangisha mubyara we Twizere Etienne, mwene Doromo wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro cyangwa akabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Muhigira Alexis na Ndayishimiye Aimable batuye mu karere ka Mirenge, ahahoze ari komine Mugesera, segiteri Kizihira, selire Rwibumba bararangisha Muhigira Daniel na Uwurumundo Jeanne d’Arc ndetse n’abana bari kumwe bose, ubu bashobora kuba bari mu Kivu y’amajyepfo, ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Barabasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Muhigira na Ndayishimiye bararangiza ubutumwa bwabo basaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo barangisha kubibamenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG