Uko wahagera

Congo: Guverinoma Yambuwe Bukavu - 2004-06-02


Abasirikari ba guverinoma ya Congo, bayobowe na Brigadier General Mbuza Mabe, bahungiye mu nkengero z’umugi wa Bukavu nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi ibashyamiranije n’abasirikari bivumbuye.

Abasirikari ba Colonel Jules Mutebesi bagabye igitero ku basirikari ba guverinoma mu gitondo, mu gihe abandi bari bayobowe na General Laurent Nkunda bashoboye kwinjira m’umugi wa Bukavu.

Colonel Mutebesi na general Nkunda bose bose bahoze m’umutwe RCD-Goma warwanyaga guverinoma ya Congo, ukaba wari unashyigikiwe na guverinoma y’Urwanda. Bombi bashinja abasirikari ba guverinoma gutoteza Abanyamulenge kuva bagera i Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Imirwano i Bukavu no mu nkengero zaho mu cyumweru gishize yahitanye abantu 60 nibura, ituma n’abasivili ibihumbi bisaga 3 bahungira i Cyangugu mu Rwanda.

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye na guverinoma y’i Kinshasa byagerageje gushyiraho agahenge ariko biba iby’ubusa. Umuvugizi w’izo ngabo, Sebastien Lapierre, avuga ko imihanda y’i Bukavu ubu nta n’inyoni itamba. Amasasu na yo ngo yatuje.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG