Uko wahagera

AMATANGAZO 05 15 2004 - 2004-05-18


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Tumushimire Jean de Dieu utuye mu karere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Mbogo, intara ya Kigali; Usengumuremyi Jean Chrysostome bakunda kwita Uzziel, ubu akaba atuye kandi akora I Kigali na Mukakimenyi Tarisisiya utuye mu ntara ya Kigali, akarere k’umujyi wa Kabuga, umurenge wa Masaka, akagari ka Gako, umuryango wa Faustin Nyirinkwaya ubarizwa mu karere ka Bugarama, ahahoze ari komine Cyabingo, intara ya Ruhengeri; Nyamuziga Ezechiel utuye ku murenge wa Nyagahinga, akagari ka Kayenzi, akarere ka Gitesi,intara ya Kibuye na Munyarubuga Alphonse utuye I Kabingo, umurenge wa Ruganda, akarere ka Itabire, intara ya Kibuye, Mbarushimana Phocas utuye mu kagari ka Gasizi, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro; Bimenyimana Bernard utuye ku murenge wa Kagunga, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu na Ngendabanyika Antoine utuye mu ntara ya Cyangugu, akarere ka Gisuma, umurenge wa Ntura, akagari ka Karambi.

1. Duhereye ku butumwa bwa Tumushimire Jean de Dieu utuye mu karere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Mbogo, intara ya Kigali ararangisha Mukeshimana Agnes ushobora kuba ari mu gihugu cya Centrafrica. Arakomeza amumenyesha ko Merani yafunguwe kandi ko na Musabane ubu yashatse. Tumushimire aramusaba rero ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akabamenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora kubandikira akoresheje aderese zikurikira. Izo aderesi akaba ari Tumushimire Jean de Dieu, Petit Seminaire Ndera, B.P. 442 Kigali, Rwanda. Ashobora kandi kumwandikira akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikir tumjed@yahoo.fr Tumushimire ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko murumuna we Musabemaliya Gaudence yitabye Imana.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Usengumuremyi Jean Chrysostome bakunda kwita Uzziel, ubu akaba atuye kandi akora I Kigali aramenyesha umukecuru we Mukandutiye Elina wari warahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, ko yakwihutira gutahuka mu Rwanda akimara kumva iri tangazo cyangwa akabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Usengumuremyi akaba akomeza ubutumwa bwe amenyesha uwo mubyeyi ko Mugirente yitabye Imana akaba yarasize umugore we Kibukayire hamwe n’abana Verediyana Nyiramakondera, Nikuze na Kanyabigega Jean Paul bose bakaba baraho. Ngo se Mugenzi Elizaphan araho kandi aramutashya cyane. Usengumuremyi ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo mukecuru kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mukakimenyi Tarisisiya utuye mu ntara ya Kigali, akarere k’umujyi wa Kabuga, umurenge wa Masaka, akagari ka Gako aramenyesha Nyiragwaneza Jeannette uri mu cyahoze cyitwa Zayire, ko yakwihutira gutahukana n’abana akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu na we yatahutse akaba ari amahoro. Mukakimenyi arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ari kumwe na Tuyizere Wilibereti, Jeannine Niyikiza ndetse na Mukecuru wo ku Muyumbu, bose bakaba baraho kandi bamusuhuza cyane. Ngo umukecuru Madalina na we yageze mu Rwanda amahoro. Mukakimenyi akaba arangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwisunga imiryango y’abagiraneza nk’umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge cyangwa se HCR ikabafasha kugera mu Rwanda.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’umuryango wa Faustin Nyirinkwaya ubarizwa mu karere ka Bugarama, ahahoze ari komine Cyabingo, intara ya Ruhengeri urarangisha umukecuru witwa Rozaliya waburiye I Masisi mu mwaka w’1966 ubwo impunzi zatahukaga. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo uvuga ko uwo Rozaliya yatandukanye n’abo bari kumwe bageze ku mugezi wa Rushoga I Masisi. Uwo muryango rero urasaba umugiraneza wese waba azi uwo mukecuru ko yamufasha kugera ku ku muryango mpuzamahanga wa Croix Rouge cyangwa indi miryango y’abagiraneza yamufasha kugera mu Rwanda kuko abo bari kumwe ubu bageze mu Rwanda

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyamuziga Ezechiel utuye ku murenge wa Nyagahinga, akagari ka Kayenzi, akarere ka Gitesi, intara ya Kibuye ararangisha mushiki we witwa Nyirampamije Beatrice wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, ubu akaba ashobora kuba ari ahitwa I Shabunda. Arakomeza amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nyamuziga arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umuhungu we Mujyambere ubu yatahutse ari kumwe na mushiki we witwa Nyirasafari, bakaba barazanye n’umugabo wa Nyirasafari witwa Uwimana David. Nyamuziga Ezechiel ararangisha kandi Nzamurambaho Amiel amusaba ko aho yaba ari hose na we yakwihutira gutahuka kuko abana be Uwimana na Murekatete ubu batahutse bakaba bari mu rugo. Ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo arangisha kubibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Munyarubuga Alphonse utuye I Kabingo, umurenge wa Ruganda, akarere ka Itabire, intara ya Kibuye ararangisha abana be Mutabaruka Nepomusene, Ndayisaba na Mukanyandwi Jeannette. Munyarubuga arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko ubu yatahutse kandi akaba yaramugaye amaguru, akaba atuye I Kibingo. Munyarubuga ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko mushiki wabo Nyirahabimana Beatrice abasuhuza cyane kandi abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Mbarushimana Phocas utuye mu kagari ka Gasizi, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro ararangisha mukuru we Kamanzi Vedaste. Aramusaba ko aho yaba ari hose yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo bose baraho kandi baramukumbuye cyane. Mbarushimana ararangisha kandi barumuna be Nambazimana Abdoni ushobora kuba ari muri Congo-Brazzaville na Rubanda Emmanuel. Ararangiza abasaba ko niba bakiriho babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Bimenyimana Bernard utuye ku murenge wa Kagunga, akarere ka Gatare, intara ya Cyangugu ararangisha murumuna we witwa Kayigema Anselm wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Bemenyimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yamumenyesha aho aherereye yifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Bimenyimana ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ngendabanyika Antoine utuye mu ntara ya Cyangugu, akarere ka Gisuma, umurenge wa Ntura, akagari ka Karambi ararangisha murumuna we Gatera Callixte n’umugore we Yankurije Brigitte, sebukwe Paulin, Twagirayezu Fidele, aba bose bakaba baherukana muri 94 ubwo bahungiraga mu cyahoze cyitwa Zayire. Arakomeza abasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha aho baherereye muri iki igihe bifashishije radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se bakamwandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Izo ni Ngendabanyika Antoine, C/O Gashugi Jean, A.D.E.P.R. Ntura, B.P. 272 Cyangugu, Rwanda. Ngendabanyika arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko Cyprien yageze mu Rwanda kandi ko ababyeyi bombi bakiriho. Ararangiza abasaba ko bahamagara Habarurema Cyprien kuri nimero za telefone zikurikira 08730708 cyangwa 08568090. Bashobo kandi kumwandikira bakoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email habacy@yahoo.com .



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG