Uko wahagera

Congo Irasaba Urwanda Guhita Rutahukana Abasirikari Barwo - 2004-04-26


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Ghonda, yasabye ingabo z’Urwanda guhita ziva k’ubutaka bw’igihugu cye nta kindi gisabwe.

Ejo ku wa mbere ni bwo minisitiri Antoine Ghonda yatangaje ko guverinoma y’igihugu cye irimo gusaba Inama y’Umutekan y’Umuryango w’Abibumbye gukora inama yihutirwa no gusaba abasirikari b’Urwanda kuva muri Congo.

Ku wa gatandatu ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, MONUC, zashinje Urwanda kwohereza abasirikari muri Congo rurenze ku masezerano y’amahoro yasinywe mu mwaka wa 2002. Urwanda rwo ariko rwabihakanye ruratsemba.

Nyamara ibiro bitara amakuru by’Umuryango w’Abibumbye bisubira mu magambo y’umuvugizi w’ingabo z’Urwanda, Colonel Patrick Karegeya, avuga ko Urwanda rwashyize abasirikari barwo k’umupaka na Congo n’Uburundi kubera kwitega ibitero by’Abahutu bari muri Congo.

Aho muri Congo abategetsi bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuga ko ku cyumweru abo Bahutu ngo bahishe abasivili 19, baranasahura. Ingabo za MONUC na zo zashyikirije Abahutu 7 barwanya guverinoma y’i Kigali, barimo n’umusirikari mukuru wahoze mu ngabo z’Urwanda za Cyera.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG