Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.Uyu munsi turabanza gutumikira aba bakurikira. Hari
Habyalimana Celestin utuye mu cyahoze ari komine Ngarama, segiteri Gatsibo, serire Rwimbogo, intara ya Byumba; umuryango wa Kimonyo Pascal utuye mu cyahoze ari komini Kinyamakara, segiteri Kamweru, serire Nyabujengwe, intara ya Gikongoro na Ndalifite Elizafani utuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Buhoma, ahahoze ari komine Nkuli umuenge wa Kareba, Tuyiragize Marie Claire utuye ku murenge wa Cyugi, akagari ka Birembo, akarere ka Gasiza, intara ya Gisenyi; Ndagijimana Jean Mary Vianney utuye mu karere ka Kanombe, umujyi wa Kigali na Niyonsaba Laurentine bakunda kwitwa Maman Kazungu, utuye mu kagari ka Butambara, umurenge wa Kijibamba, mu cyahoze ari komine Kagano, intara ya Cyangugu, Ndayisaba Vianney utuye ku murenge wa Karama, akagari ka Kazenga, akarere ka Maraba, ahahoze ari komine Mbazi, intara ya Butare; Goroliya Evariste ubarizwa mu kagari ka Kamina, umurenge wa Kibanda, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye na Nyiraneza Judith utuye mu karere ka Maraba, umurenge wa Tare, akagari ka Mwendo, intara ya Butare.
1. Duhereye ku butumwa bwa Habyalimana Celestin utuye mu cyahoze ari komine Ngarama, segiteri Gatsibo, serire Rwimbogo, intara ya Byumba aramenyesha mukuru we Iremakwinshi Xaveri, ubu uzwi cyane ku izina rya Ngoyi Xavier ko we ubu yatahutse akaba ari mu Rwanda. Habyalimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko ababyeyi bose bakiriho kandi bakaba bamutashya cyane. Aramumenyesha kandi ko uwitwa Rukemurampaka Tacien bakunda kwita Papa Roger ubu yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Ngo aramutashya kandi anamwifuriza kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.
2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Kimonyo Pascal utuye mu cyahoze ari komini Kinyamakara, segiteri Kamweru, serire Nyabujengwe, intara ya Gikongoro uramenyesha umuhungu wabo witwa Ntabanganyimana Wellars wari warahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1994. Uwo muryango uramusaba ko abaye akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro cyangwa se akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo mu rugo bose baraho kandi baramusuhuza cyane. Uwo muryango ukaba urangiza ubutumwa bwawo usaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Ntabanganyimana, ko yabimumenyesha.
3. Tugeze ku butumwa bwa Ndalifite Elizafani utuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Buhoma, ahahoze ari komine Nkuli umurenge wa Kareba, ararangisha abana Niyonsenga Francois, Uwimana na Murego Phocas. Ndalifite arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko aho baba bari hose bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ndalifite arabamenyesha kandi ko Polote na Murengera ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Ararangiza asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi ko yabibamenyesha.
4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Tuyiragize Marie Claire utuye ku murenge wa Cyugi, akagari ka Birembo, akarere ka Gasiza, intara ya Gisenyi ararangisha uwitwa Ntawizera Phocas. Aramusaba aho yaba ari hose ko akimara kumva iri tangazo asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro cyangwa akabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika. Tuyiragize ararangiza ubutumwa bwe asaba kandi ashimira umugiraneza wese ushobora kuba azi uwo arangisha akaba yumvise iri tangazo, kuba yabimumenyesha.
5. Dukulikijeho ubutumwa bwa Ndagijimana Jean Mary Vianney utuye mu karere ka Kanombe, umujyi wa Kigali, ararangisha Mugwaneza Gasidoni, Nkuliza Jean Damascene na mushiki we Mukarubayiza Marcelle, bose bakaba bakomoka mu kagari ka Uwimbogo, umurenge wa Sorora, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro. Ndagijimana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko Anjerike wari uzwi cyane ku izina rya Kanzayire ubu yatuhutse avuye muri Congo. Arabasaba rero ko niba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakabandikira. Bashobora kandi guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Ndagijimana ararangiza ubutumwa bwe asaba uwakumva iri tangazo wese abazi kubibamenyesha.
6. Tugeze ku butumwa bwa Niyonsaba Laurentine bakunda kwitwa Maman Kazungu, utuye mu kagari ka Butambara, umurenge wa Kijibamba, mu cyahoze ari komine Kagano, intara ya Cyangugu aramenyesha Ingabire Clementine uri I Masisi, ahitwa Gitaro ho mu cyahoze cyitwa Zayire ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe na Mutummwinka Caritas, Francois na Kazungu. Niyonsaba arakomeza ubutumwa bwe amenyesha kandi Niyonziga Jacqueline uri I Ramba, zone Karehe, Kavanga Ndatira, Rugiyekera Sebuhoro, Niyonziga, Madamu Matunda, Sebalinda, Mama Saligoma, Rukundo na Nyiranzage ko niba base bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.
Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.
7. Dukomereje ku butumwa bwa Ndayisaba Vianney utuye ku murenge wa Karama, akagari ka Kazenga, akarere ka Maraba, ahahoze ari komine Mbazi, intara ya Butare , aramenyesha Nyiracumi Agnes uri muri Congo-Kinshasa, mu gace ka Bunyakiri ko ubutumwa yaboherereje bwabagezeho. Ndayisaba aboneyeho rero kumumenyesha ko mu rugo bose bari amahoro kandi bakaba bamwifuriza kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibimufashemo. Ndayisaba akaba arangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Pascal, Maligalita, Musabyemaliya, ndetse na Ndayisaba Vianney n’abana babo bose baraho kandi bakaba bamutashya cyane.
8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Goroliya Evariste ubarizwa mu kagari ka Kamina, umurenge wa Kibanda, akarere ka Budaha, intara ya Kibuye ararangisha mushiki we witwa Mukarukera Donatille wari utuye muri serire Mpanga, segiteri Kibanda ahahoze ari komine Kivumu, akaba yaraburaniye n’umugabo we I Kisangani, mu cyahoze cyitwa Zayire. Goroliya aramumenyesha ko umugabo we Munyaneza ndetse n’umukobwa we Dusabimana ubu batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Goroliya aramusaba rero ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabimufashamo.
9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Nyiraneza Judith utuye mu karere ka Maraba, umurenge wa Tare, akagari ka Mwendo, intara ya Butare ararangisha Nisunzumuremyi Boniface na Ndahimana Sylvestre bahoze mu nkambi ya Mugunga ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Nyiraneza arabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakabamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kubandikira bakoresheje aderesi zikurikira. Nyiraneza Judith, C/O Monastere de Gihindamuyaga, BP 222 Butare, Rwanda. Nyiraneza arakomeza asaba umudamu wa Boniface witwa Kamaraba Yvonne ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo na we yamwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru. Nyiraneza ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi b’Ijwi ry’Amerika ubwitange mu kudahwema gutumikara ababuranye n’ababo. Natwe tuboneyeho kumushimira.
Ohereza itangazo ryawe hano