Uko wahagera

Umubare w'Abakene Wikubye Kabiri muri Afurika - 2004-04-24


Banki y’isi yose ivuga ko kimwe cya kabiri cy’abakene ku isi bazaba bari muri Afuriika mu bihe biri imbere.

Iyo banki ivuga ko ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byarushijeho gukena muri ino myaka 20 ishize mu gihe utundi turere tw’isi two twateye imbere.

Banki y’isi yose ivuga ko umubare w’abantu batungwa n’amafaranga atagera kuri 500 y’amanyarwanda buri munsi wikubye kabiri mu myaka 20 ishize.

Raporo ya buri mwaka y’iyo banki ivuga ko muri 1980 umukene umwe gusa kuri 10 ari we wari Umunyafurika wo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Nyamara muri 2000 umukene umwe kuri 3 yari amaze kuba Umunyafurika.

Imibare ya Banki y’Isi rero ngo irerekana ko mu minsi ya vuba umukene umwe kuri 2 azaba ari Umunyafurika.

Banki y’Isi ivuga nyamara ko umubare w’abatindi nyakujya wagabanutseho hafi kimwe cya kabiri hagati ya 81 n’umwaka wa 2001. Iyo banki ivuga ko abantu b’abakene nyakujya - ni ukuvuga abatunzwe n’amafaranga y’amanyarwanda atagera kuri 500 ku munsi ubu ari 21% gusa by’abatuye isi bose. Muri 81 bageraga kuri 40%.

Aho abakene bagabanutse cyane kurusha ahandi ni mu Bushinwa. Ibindi bihugu byo mu majy’epfo y’Asia na byo ariko byateye imbere k’uburyo bugaragara.

Mu gihe ahandi umubare w’abakene wagabanutseho hafi kimwe cya kabiri mu myaka 20 ishize, muri Afurika ho abakene bikubye kabiri.

Zimwe mu mpamvu zitungwa agatoki m’ubwiyongere bw’ubwo bukene muri Afurika harimo SIDA, ubukungu bushingiye hafi k’ubuhinzi gusa, amashuri make, ubutegetsi bw’igitugu n’intambara z’urudaca.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG